English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rutsiro:Umugore w'imyaka 32 yapfiriye mu rugo ari kubyara

Muhawenimana Josephine w'imyaka 32 wo mu karere ka Rutsiro yapfanye n'uwo yabyaraga  ubwo yabyariraga mu rugo.

Ibyo byabereye  mu Murenge wa Rusebeya,Akagali ka Remera mu Mudugudu wa Shyembe,aho yari yaraje kuba mu nzu yegeranye niyo ababyeyi be batuyemo, Amakuru y'urupfu rwe n'uwo yabyaraga yamenyekanye  ku Cyumweru tariki ya 22 Mata 2024.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'agateganyo w'Umurenge wa Rusebeya Nsabyitora Vedaste yahamije aya makuru.

Ati"amakuru y'urupfu rwa Muhawenimana Josephine n'uwo yabyaraga twayamenyeshweje n'abaturanyi be ko yapfanye n'uwo yabayaraga,abana bari kumwe nibo batabaje tuhageze dusanga yashizemo umwuka.

Amakuru dekesha Bwiza.com avugako nyuma yuko abakozi b'Urwego rw'iguhugu rw'ubugenzacyaha RIB bakoze iperereza ku bufatanye n'Umurenge wa Rusebeya umurambo wa Nyakwigendera wahise ushyingurwa.

Imibare y'ubushakashatsi yo mu 2020 igaragaza ko icyo gihe abagore bapfaga babyara bari abagore 203 mu bagore 100,000 naho abana bapfa bavuka bangana n'abana 19 ku bana 1000.

 



Izindi nkuru wasoma

Urugo ni Gereza – Amagambo ya 50 Cent wanze gushaka umugore.

Nyanza:Umusore arakekwaho kwica umukecuru w'imyaka 70

Nyamasheke:Umusore w'imyaka 21 yangonzwe n'imodoka ahita apfa

Akajwi keza k'umukobwa gatumye umusaza w'imyaka 69 asaza asabiriza

Abo mu ishyaka rya Tshisekedi bateye urugo rwa Kabila bafatwa mpiri



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-04-22 14:24:05 CAT
Yasuwe: 98


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/RutsiroUmugore-wimyaka-32-yapfiriye-mu-rugo-ari-kubyara.php