Rutsiro:Umugore w'imyaka 32 yapfiriye mu rugo ari kubyara
Muhawenimana Josephine w'imyaka 32 wo mu karere ka Rutsiro yapfanye n'uwo yabyaraga ubwo yabyariraga mu rugo.
Ibyo byabereye mu Murenge wa Rusebeya,Akagali ka Remera mu Mudugudu wa Shyembe,aho yari yaraje kuba mu nzu yegeranye niyo ababyeyi be batuyemo, Amakuru y'urupfu rwe n'uwo yabyaraga yamenyekanye ku Cyumweru tariki ya 22 Mata 2024.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'agateganyo w'Umurenge wa Rusebeya Nsabyitora Vedaste yahamije aya makuru.
Ati"amakuru y'urupfu rwa Muhawenimana Josephine n'uwo yabyaraga twayamenyeshweje n'abaturanyi be ko yapfanye n'uwo yabayaraga,abana bari kumwe nibo batabaje tuhageze dusanga yashizemo umwuka.
Amakuru dekesha Bwiza.com avugako nyuma yuko abakozi b'Urwego rw'iguhugu rw'ubugenzacyaha RIB bakoze iperereza ku bufatanye n'Umurenge wa Rusebeya umurambo wa Nyakwigendera wahise ushyingurwa.
Imibare y'ubushakashatsi yo mu 2020 igaragaza ko icyo gihe abagore bapfaga babyara bari abagore 203 mu bagore 100,000 naho abana bapfa bavuka bangana n'abana 19 ku bana 1000.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show