English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Tanzania:Abantu 11 bahitanwe n'impanuka yabereye mu ruganda rw'isukari

Uruganda rukora isukari rwa Mtibwa ruherereye mu Karere ka Morogoro mu Burasirazuba bwa Tanzania rwabereyemo impanuka yaturutse ku muriro w'amashanyarazi hapfa abantu 11 abandi babiri barakomereka.

Ubuyobozi bwa Polisi bishinzwe kuzimya umuriro bwemeje aya makuru bushimangira ko iyi mpanuka yabaye iturutse ku muriro w'amashanyarazi.

Abaguye muri iyi mpanuka barimo Umuhinde,Umunyakenya n'Umunyaburezile n'abandi bataratangazwa imyirondoro.

Ikinyamakuru The East African cyatangaje ko imirambo y'abaguye muri iyi mpanuka iri mu buruhukiro bw'ibitaro by'uru ruganda gusa iperereza ku cyateye iyi mpanuka riracyakomeje.

 



Izindi nkuru wasoma

Umutekano ukomeje kuba ingume: Ibyaranze imirwano ikaze yabereye i Walikale

Amahano ateye ubwoba yabereye mu gitaramo cya Hip-Hop: Abantu 59 bapfuye, 118 barakomereka

Rayon Sports iri mu mage: Uruganda rwa SKOL rwafunze ikibuga cy'imyitozo cyo mu Nzove.

Igihombo cya Afurika y’Epfo muri RDC n’ingaruka ku bukungu, byabereye umutwaro Ramaphosa.

Impanuka ikomeye yabereye i Rusiga mu Karere ka Rulindo.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-05-24 04:07:38 CAT
Yasuwe: 281


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/TanzaniaAbantu-11-bahitanwe-nimpanuka-yabereye-mu-ruganda-rwisukari.php