English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Donald Trump yashinje Kamala Harris kugira ivangura

Umukadinda w’ishyaka ry’Aba-Républicains, Donald Trump, yatunze agatoki mugenzi we, Kamala Harris uhagarariye ishyaka ry’Aba-Démocrates mu matora y’umukuru w’Igihugu, amushinja ko impamvu atahisemo, Josh Shapiro, Guverineri wa Leta ya Pennsylvania ngo baziyamamazanye nka Visi Perezida mu matora aruko ari Umuyahudi.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yakoze ku wa 7 Kanama 2024 kuri televiziyo ya Fox news, aho yavuze ko abantu bose bari biteze ko Shapiro ariwe Kamala azahitamo ngo baziyamamazanye nka Visi Perezida mu matora ariko bikarangira Kamala ahisemo Tim Walz, Guverineri wa Leta ya Minnesota.

Ati “Twese twibwiraga ko Shapiro ariwe uratorwa nk’uziyamamazanya na Kamala Harris ariko birangira atariwe utowe, ntabwo twavuga ko atatowe ku zindi mpamvu ahubwo impamvu atatowe ni uko ari Umuyahudi. Batekerezaga ko hari abo babangamira mu gihe ariwe bahisemo.”

Yongeyeho ati “hari abandi bantu benshi bafite ubushobozi ariko biratangaje ko bahisemo Walz.”

Trump yakomeje avuga ko nta kintu Israel yakwishimira ku Ishyaka ry’Aba-Démocrates kubera ko ryabereye ribi Abayahudi.



Izindi nkuru wasoma

Nagombaga gukora ibikomeye kugira ngo nitwe ukomeye - Umunyezamu Ntwari Fiacre.

Ubutasi bwa Amerika bwavumbuye igihugu giherutse kwinjira mu mabanga ya Donald Trump

Perezida Kagame yibukije abayobozi bashya gukorana kugirango buzuze neza inshingano

Donald Trump yashinje Kamala Harris kugira ivangura

Joe Biden ati "Trump natsindwa hazameneka amaraso"



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-08-09 15:05:39 CAT
Yasuwe: 45


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Donald-Trump-yashinje-Kamala-Harris-kugira-ivangura.php