English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Turizera ko azabasha kuzana amahoro n’ituze - Papa Francis ashimira Donald Trump.

Umushumba Mukuru wa Kiziliya Gatolika ku Isi Papa Francis yashimiraga Donald Trump watorewe kuyobora Amerika, amusaba kuzakora iyo bwabaga agahagarika intambara y’u Burusiya na Ukraine.

Ni ubutumwa bwatanzwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Karidinari Pietro Parolin, ashimira Donald Trump ku ntsinzi aherutse kwegukana mu matora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika .

Karidinari yamwifurije amahirwe n’imigisha, gushishoza, gusa by’umwihariko amubwira ko ibyo Kiliziya imutegerejeho cyane ari ukurangiza intambara nyinshi zugarije Isi zirimo niy’u Burusiya na Ukraine.

Trump aherutse gutangaza ko mu byo azashyira ku murongo harimo n’intambara y’u Burusiya na Ukraine azashyiraho akadomo mu masaha 24 gusa.

Icyakora kuri ibi Karidinari yavuze ko Trump adafite imbaraga zihambaye zo gukora ibyo gusa, avuga ko byose bishoboka mu gihe ashyizemo kwicisha bugufi.

Ati “ Reka tubyizere. Gusa ntekereza ko nta bubasha bwo gukora ibitangaza afite. Kugira ngo intambara irangire, hakenewe kwicisha bugufi no kwitanga cyane. Birasaba ko umuntu ashyira imbere inyungu rusange. Turizera ko azabasha kuzana amahoro n’ituze.”

Karidinari Pietro Parolin ni Umunyamabanga wa Leta i Vatikani (Secretary of State), umwanya ufatwa nk’uwa kabiri mu rwego rwo hejuru muri Kiliziya Gatolika nyuma ya Papa ubwe.

Mu nshingano ze nk’Umunyamabanga wa Leta, Karidinari Parolin ayobora ibikorwa bya buri munsi bya Vatikani, akanakurikirana ibikorwa byo hanze birebana n’imibanire ya Kiliziya n’ibihugu bitandukanye, ndetse n’indi miryango mpuzamahanga.



Izindi nkuru wasoma

Turizera ko azabasha kuzana amahoro n’ituze - Papa Francis ashimira Donald Trump.

Amakuru mashya: FERWAFA yatanze igihe ntarengwa cyo kwiyandikisha mu Gikombe cy’Amahoro.

Amakuru acukumbuye: Donald Trump watorewe kongera kuyobora Amerika, ibitangaje kuri we.

Donald Trump yongeye kuyobora Amerika nyuma yo guhigika Kamala Harris.

Donald Trump yatangaje ko azaha ikaze umujejetafaranga Elon Musk muri Guverinoma ya Amerika.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-08 16:15:50 CAT
Yasuwe: 23


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Turizera-ko-azabasha-kuzana-amahoro-nituze--Papa-Francis-ashimira-Donald-Trump.php