UPHLS yahagurukiye kurwanya akato gahabwa abafite uburwayi bwo mu mutwe
Binyuze mu kigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere ubuzima RBC, umuryango uharanira uburenganzira bw'abafite ubumuga mu kurwanya Virusi Itera SIDA no guteza imbere Ubuzima(Umbrella of Organisations of Persons with disabilities in the fight against HIV/AIDs and for Health promotion(UPHLS), kuri uyu wa 7 Gicurasi 2024 batangije ubukangurambaga bwo kwamagana ihezwa,akato n'ihohoterwa rikorerwa abafite uburwayi bwo mu mutwe.
Ubwo bari mu karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyundo bagaragaje ko mu muryango Nyarwanda hakigaragara ikibazo cyo kutakira umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe ngo bamufashe ahubwo usanga hari amahirwe menshi bavutswa.
Bamwe mu bafite uburwayi bwo mu mutwe baganiriye n'IJAMBO bemeje ko bakomeje guhura n'imbogamizi zirimo kunenwa,guhutazwa,akato no guhezwa ngo ibyo ababikora baba bagamije kubambura agaciro.
Umwe muri abo utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko ibyo bibazo bikunze kuba mu miryango bavukamo bigatuma bajya kubavuza mu bavuzi gakondo, ngo aho kubajyana mu bitaro bigezweho birimo n'abaganga basobakiwe ibijyanye n'ubu burwayi bwo mu mutwe.
Akomeza avugako bamwe bavurwa nabi abandi bakaba banapfirayo iyo akaba ari nimwe mu mpamvu baheraho basaba ubutabazi, ubukangurambaga n'ibihano ku bakora bene ibyo.
Nayikuriye Didaciene umwe mu barwaye Virusi itera SIDA yavuze ati:"Nkimara kumenya ko nanduye SIDA muri 2010 nararwaye cyane umuryango uranyanga byahumiye ku murari ubwo nafatwaga n'indwara y'igicuri bose baranyanga bakavuga ngo n'abasurira murahita mufatwa.
Nageze aho birankomerana ndakena kubera kwivuza imiryango yanga kumpa n'imirima ngo nta minsi nsigaje nahawe akato n'umuryango wanjye,abayobozi nabo bakampa akato gusa ndashima Leta yadushiriyeho imiti kuko byatumye ngira imbaraga."
Mugabo Bob Emmanuel, ufite ubumuga bwo kutumva, ariko akavuga ni umwe mu bagize inama y'ubutegetsi muri UPHLS, yavuze ko kubera ibyo bibazo byose bahagurukiye ubukangurambaga bugamije gusobanurira abaturage uko bajya bita ku bafite ubwo burwayi kandi bakirinda guha akato abafite uburwayi bwo mu mutwe kuko bibagiraho ingaruka nyinshi.
Yagize ati:"Ufite uburwayi bwo mu mutwe ufashwe nabi bimugiraho ingaruka nyinshi cyane, usanga bafatwa ku ngufu bakanduzwa SIDA, usanga bamwe babahisha mu nzu ugasanga byabaviramo no gupfa, usanga ihezwa rihera mu ngo rikagera no mu zindi nzego bigatuma hari na serivisi bavutswa twahagurutse dusaba buri wese kumenya ko umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe ari umuntu nk'abandi."
Mukeshimana Mediatrice, umukozi w'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima RBC, ishami rishinzwe kwita ku buzima bwo mu mutwe, yemeje ko uburwayi bwo mu mutwe, ari uburwayi buvurwa bugakira asaba buri wese kwita ku ufite ubu burwayi aho kumuheza.
Agira Ati:"Uburwayi bwo mu mutwe buravurwa bugakira turasabwa abaturage kwirinda kujyana urwaye muri za magendu bamujyane kwa muganga yitabweho akire dufatanyije n'izindi nzego tugiye gukomeza ubukangurambaga."
Mulindwa Prosper umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, yanenze abayobozi mu nzego z'ibanze nabo baheza urwaye uburwayi bwo mu mutwe.
Umuryango UPHLS ku bufatanye n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima,ishami ryita ku burwayi bwo mu mutwe, bateguwe ubukangurambaga mu Karere ka Rubavu, bugamije kwita ku buzima bwo mu mutwe no kwirinda Virusi itera SIDA buzakomereza no mu tundi turere ni nyuma y'uko bigaragaye ko abafite uburwayi bwo mu mutwe bakomeje kugira ibyago byo kwandura Virusi itera SIDA.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show