English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ubwoba ni bwose: APR FC izakina imikino y’akasamutwe mbere yuko ikina na Rayon Sports.

Ikipe ya APR FC izahura na Rayon Sports irakomerewe cyane nyuma ya makipe izabanza gukina nayo mbere yo gukina uyu mukino ukomeye hano mu Rwanda.

Ku munsi wejo hashize tariki 25 ugushyingo 2024, nibwo Rwanda Premier League yatangaje ko ikirarane cya APR FC izakinamo na Rayon Sports kizaba tariki 7 ukuboza 2024.

Iyi tariki imaze gushyirwa hanze benshi bahise bajya kureba buri kipe imikino izabanza gukina mbere yuko ikina uyu mukino ufatwa nk’uwa mbere hano mu Rwanda uba ukomeye.

Kugeza ubu ikipe ya APR FC ntawatinya kuvuga ko ari yo izahura n’akazi gakomeye ugereranyije imikino izakina mbere ya Derby.

APR FC kuri uyu wa gatatu tariki 27 ugushyingo 2024, irakina ikirarane n’ikipe ya Bugesera FC. Ni umukino uzatangira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri ubere kuri Kigali Pele Stadium.

Ikipe ya APR FC nyuma yo gukina uyu mukino, tariki 01 ukuboza 2024 izahita ikina na AS Kigali iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa Shampiyona n’amanota 20.

APR FC nyuma ya AS Kigali, tariki 04 ukuboza 2024 izahita ikina umukino n’ikipe ya Police FC iri ku mwanya wa 4 ku rutonde rwa shampiyona, nyuma y’iminsi 3 gusa ihite ikina na Rayon Sports.

Uyu mukino wa Rayon Sports na APR FC nuramuka ubaye kuri iyi tariki APR FC izaba ikinnye imikino 4 mu minsi 11 gusa, ibintu bikomeye.

APR FC nubwo ifite iyi mikino ikomeye ariko ntawa kirengagiza ibibaza by’abakinnyi irimo gukina muri iyi minsi idafite Kandi bakomeye. Aba bakinnyi harimo Ruboneka Jean Bosco ndetse na Dauda Yusif bose bafite ibibazo by’uburwayi.

APR FC izaba ikina iyi mikino yose ku rundi ruhande Rayon Sports yo ntabwo izaba ikina imikino ikomeye kuko izabanza ikina na Muhazi United ndetse ikine na Vision FC, ubona ko yo idafite imikino ikomeye nka mucyeba bazahura.

APR FC kugeza ubu iri ku mwanya wa 10 n’amanota 11 naho Rayon Sports yo yicaye ku ntebe y’icyubahiro n’amanota 23.



Izindi nkuru wasoma

Yarekuwe nyuma yo kumara imyaka ine mu gihome azira gutuka Imana gusa ngo ubwoba ni bwose.

Habaye impinduka mu mukino uzahuza Rayon Sports na Mukura VS ku wa Gatangatu.

Bitunguranye Byiringiro Lague wifuzwaga cyane na Rayon Sports, yasinye umwaka n’igice muri Police

Ese birashoboka ko Mukura vs ya nyeganyeza Rayon Sports iri gunstinda amajya n’amaza?

Abiga mu mwaka wa Mbere muri Kaminuza y’u Rwanda barataka gutinda guhabwa mudasobwa.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-26 09:28:16 CAT
Yasuwe: 53


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ubwoba-ni-bwose-APR-FC-izakina-imikino-yakasamutwe-mbere-yuko-ikina-na-Rayon-Sports.php