Uherutse kwiba inka akayihisha iwe mu rugo yatawe muri yombi.
Kamuhanda Laurent, akurikiranyweho kwiba inka y’umuturage akayihisha iwe mu rugo iwe.
Iyi nka Laurent yayihishe iwe mu Mudugudu wa Gakomeye, Akagari ka Kanyinya, Umurenge wa Muhanga, Akarere ka Muhanga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Muhanga Byicaza Jean Claude avuga ko Kamuhanda Laurent uvugwaho kwiba Inka, yayivanye mu kiraro tariki ya 9 Ukuboza 2024.
Byicaza avuga ko kuva icyo gihe bakomeje gushakisha aho iyo Nka yarengeye baza kuyisanga kwa Kamuhanda Laurent w’Imyaka 39 y’amavuko.
Ati “Uyu mugabo akimara gufatwa, yahise avuga abo bafatanije kwiba izindi nka. Bagenzi be babiri bafatanije muri ubwo bujura, Inzego z’Umutekano zabataye muri yombi, bakaba bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi iherereye mu Murenge wa Muhanga.’’
Gusa bamwe mu baturage bavuga hari izindi nka eshatu zibwe zikaba zitarafatwa kugeza ubu.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show