English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umubare munini warakize: MINISANTE  yagaragaje ko abantu 4 aribo bari kuvurwa  virusi ya Marburg.

Iyi mibare yashyizwe hanze na Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa Kane tariki 17 Ukwakira 2024, igaragaza ko kuri uyu munsi hafashwe ibipimo 271, ariko byose bigaragaza ko nta muntu n’umwe wasanganywe ubu burwayi. Ntawapfuye, abarimo kuvurwa ni abantu bane.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abakingiwe bamaze kuba 876, ubariyemo 49 bahawe urukingo uyu munsi. Imibare mishya ya Minisiteri y’Ubuzima ku ishusho y’indwara ya Marburg mu Rwanda, iragaragaza ko ubu hasigaye abantu bane gusa bakiri kuvurwa, mu gihe abandi bakize, ndetse hakaba hakomeje kutagaragara abarwayi bashya mu bipimo biri gufatwa.

Kuva iyi ndwara ya Marburg yagera mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo 4 486, byagaragayemo abarwayi 62, barimo abakize, abakiri kuvurirwa mu Bitaro, ndetse n’abitabye Imana.

Icyorezo cya Marburg cyatagajwe mu Rwanda tariki 27 Nzeri 2024, cyahitanye abiganjemo abakora mu rwego rw’ubuvuzi nko mu Bitaro, ari na bo bahereweho mu bikorwa byo guhabwa inkingo. Abantu 15 bamaze guhitanwya n’iki cyorezo.

Donatien Nsengimana.



Izindi nkuru wasoma

Urukiko rwa Gisirikare rwatangiye kuburanisha mu bujurire Sergeant Minani warashe abantu 5.

Abakoranye na Torsten Spittler mu Amavubi barishyuza FERWAFA arenga miliyoni 100 Frw.

Hafashwe abantu 7 bakekwaho kwiba no gucuruza ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 150 Frw.

Perezida Kagame yagaragaje ibyishimo.

Cardi B yahakanye amakuru yemezaga ko atwite, asobanura impamvu y’imyambarire ye.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-18 09:09:32 CAT
Yasuwe: 93


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umubare-munini-warakize-MINISANTE--yagaragaje-ko-abantu-4-aribo-bari-kuvurwa--virusi-ya-Marburg.php