English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umubikira yatawe muri yombi nyuma yo gukora n’abagizi ba nabi.

Polisi yo mu Butaliyani yafunze abantu 25 barimo n’umubikira, bakurikiranweho gufasha abacuruzi b’ibiyobyabwenge n’udutsiko tw’amabandi azwi nka mafia, aba batawe muri yombi kuri uyu wa 4 tariki ya 5 Ukuboza 2024.

Aba bantu bakurikiranweho ibyaha bitandukanye harimo ibyo gukorana n’amabandi, gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge, kunyereza umusoro, kwiba no kwambura, gukoresha amafaranga mu buryo butemewe na Leta, kunyereza umutungo, no gutera abantu ubwoba.

Umubikira w’imyaka 57 witwa Anna Donelli, yari asanzwe azwi mu bikorwa by’ubukorerabushake muri geraza zitandukanye mu mujyi wa Brescia mu majyaruguru ya Lombardy, mu Butaliyani.

Polisi ivuga ko Donelli yakoraga nk’umuhuza hagati y’abayobozi b’utwo dutsiko tw’abagizi ba nabi bafunze na bagenzi babo basigaye hanze batarafungwa.

Ikigo cy’ababikira bo mu muryango w’abagiraneza (Sisters of Charity institute) yabagamo, ntikiragira icyo gitangaza kuri aya makuru y’ifungwa ry’umubikira wabo kugeza ubu.

Abategetsi b'Abataliyani bakoze ibishoboka byose kugira ngo bahagarike ibikorwa bya mafiya mu myaka ibarirwa muri za mirongo - akenshi kugira ngo bagabanye isura y’ibikorwa bya mafiya bisa nkaho bitagira iherezo mu gihugu.

Umwaka ushize, inkiko zo mu Butaliyani zahamije abantu 207 kandi zibakatira igifungo cy’imyaka 2 100 bakurikiranyweho kuba baragize uruhare mu itsinda ry’ubugizi bwa nabi bwateguwe na ndrangheta mu Butaliyani.

Muri Werurwe Ubutaliyani bwafashe icyemezo cyo kwagura gahunda itavugwaho rumwe kugira ngo ikure abana mu miryango yabo ya mafiya kugira ngo isenye imyitwarire y’icyaha ihabwa ibisekuru bishya.



Izindi nkuru wasoma

Ukuri ku bakozi b’akarere ka Rutsiro batawe muri yombi bakekwaho gukoresha nabi umutungo wa Leta.

Igice cya 2 cya filime ya Squid Game kiri gukurikizwa imijugujugu muri Vietnam.

Yarekuwe nyuma yo kumara imyaka ine mu gihome azira gutuka Imana gusa ngo ubwoba ni bwose.

APR FC yasinyishije abakinnyi bari ku rutonde ikipe y'igihugu ya Uganda izakoresha muri CHAN 2024.

Afande Kagame aramutse ampaye ubutaka muri Kigali nahubaka Hoteli -Gen. Muhoozi.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-07 09:44:13 CAT
Yasuwe: 54


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umubikira-yatawe-muri-yombi-nyuma-yo-gukora-nabagizi-ba-nabi.php