Umubyeyi watanze ikirego ko umwana we yiriganijwe kujya mu irerero rya Bayern Munich arafunzwe.
Umubyeyi witwa Izabitegeka innocent washakaga ko umwana we ajya mu Irerero rya Bayern Munich mu Rwanda yatawe muri yombi kimwe n’abandi babiri barimo umukozi ushinzwe irangamimerere ndetse n’Umujyanama w’ubuzima bo mu murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, aba bose bakaba bakurikiranyweho gukoresha impapuro mpimbano.
Ishimwe innocent wari waratoranijwe mu bagomba kwinjira mu irerero rya Bayern Munich ariko akaza guhagarikwa kubera ko atanditswe mu iranga mimerere , umubyeyi we yatawe muri yombi akaba akurikiranyweho ubufatanya cyaha n’abandi babiri bwo gukoresha impapuro mpimbano zigaragaza imyaka y’uwo mwana.
Dr. Murangira Thierry yatangaje ko aba bafashwe batangiye gukorwaho iperereza nyuma yuko haketswe ko haba harabaye uburiganya mu majonjora y’abana bagombaga kujya muri Academy ka Bayern Munich,.
Ati” mubafashwe harimo n’uwari umutoza w’abana, gusa iperereza ryo riracyakomeje kugirango hamenyekene uwariwe wese waba warabigize mo uruhare.”
Abana 43 hiyongeraho barindwi bari kurutonde rw’agateganyo nibo bari batoranijwe mu bagomba kwinjira mu irerero rya Bayern Munich , hatorwaga abana bari hagati y’imyaka 12 na 13.
Ishimwe innocent wabujijwe kujya muri Academy imyaka yatanze mu ibyangombwa byasabwe hasanzwe idahuye n’iyo mu iranga mimerere, kuko mu byatanzwe byagaragazaga ko yavutse tariki 1 Mutarama 2010 ,naho ibyo mu iranga mimerere byo bikagaragaza ko yavutse tariki ya 13 Ukwakira 2010.
Izabitegeka Innocent umubyeyi wa Ishimwe innocent yaherukaga muri Perezidansi y’u Rwanda kuwa 21 Ugushyingo avuga ko umwana we yarenganijwe ,ntahabwe kujya mu Academy ka Bayern Munich kandi ngo yarabitsindiye
Umuvugizi mukuru wa RIB Dr.Murangira Thierry aburira abantu kwirinda gukoresha impapuro mpimbano bashaka kubona ibyo batemerewe n’amategoko ngo kuko igihe icyaricyo cyose bafashwe bahanwa n’amategeko.
Mu gihe iperereza rigikomeje abakekwa bose bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ngoma mu karere ka Huye mu gihe iperereza rigikomeje, kandi dosiye yabo iracyatunganywa kugirango ishikirizwe urukiko.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show