English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umubyeyi watanze ikirego ko umwana we yiriganijwe kujya mu irerero rya Bayern Munich arafunzwe.

Umubyeyi witwa Izabitegeka innocent washakaga ko umwana we ajya mu Irerero rya Bayern Munich mu Rwanda yatawe muri yombi kimwe n’abandi babiri barimo umukozi ushinzwe irangamimerere ndetse n’Umujyanama w’ubuzima  bo mu murenge wa Kinazi  mu Karere ka Huye,  aba bose bakaba bakurikiranyweho gukoresha impapuro mpimbano.

 

Ishimwe innocent wari waratoranijwe mu bagomba kwinjira mu irerero rya Bayern Munich ariko akaza guhagarikwa kubera ko atanditswe mu iranga mimerere , umubyeyi we yatawe muri yombi  akaba akurikiranyweho ubufatanya cyaha  n’abandi  babiri bwo gukoresha  impapuro mpimbano zigaragaza imyaka y’uwo mwana.

Dr. Murangira Thierry yatangaje ko  aba bafashwe batangiye gukorwaho iperereza nyuma yuko haketswe ko haba harabaye uburiganya mu majonjora y’abana bagombaga kujya muri Academy ka Bayern Munich,.

Ati” mubafashwe harimo n’uwari umutoza w’abana,  gusa iperereza ryo riracyakomeje kugirango hamenyekene uwariwe wese waba warabigize mo uruhare.”

Abana 43 hiyongeraho barindwi bari kurutonde rw’agateganyo nibo bari batoranijwe mu bagomba kwinjira mu irerero rya Bayern Munich , hatorwaga abana bari hagati y’imyaka 12 na 13.

Ishimwe innocent wabujijwe kujya muri Academy  imyaka yatanze mu ibyangombwa byasabwe hasanzwe idahuye n’iyo mu iranga mimerere, kuko mu byatanzwe byagaragazaga ko yavutse tariki 1 Mutarama 2010 ,naho ibyo mu iranga mimerere byo bikagaragaza ko yavutse tariki ya 13 Ukwakira 2010.

Izabitegeka Innocent umubyeyi wa Ishimwe innocent yaherukaga muri Perezidansi y’u Rwanda kuwa 21 Ugushyingo avuga ko umwana we yarenganijwe ,ntahabwe kujya mu Academy ka Bayern Munich kandi ngo yarabitsindiye

Umuvugizi mukuru wa RIB Dr.Murangira Thierry aburira abantu kwirinda gukoresha impapuro mpimbano bashaka kubona ibyo batemerewe n’amategoko ngo kuko igihe icyaricyo cyose bafashwe bahanwa n’amategeko. 

Mu gihe iperereza rigikomeje abakekwa bose bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ngoma  mu karere ka Huye mu gihe iperereza rigikomeje, kandi dosiye yabo iracyatunganywa kugirango  ishikirizwe urukiko.

 

 



Izindi nkuru wasoma

Umuyobozi w'ibitaro arakekwaho kwica umwana

Abanenga gahunda z’u Rwanda bahozeho kandi ko umuhate wabo ntacyo watanze-Paul Kagame

Uganda:Umunyarwanda ukekwaho gusambanya umwana we yatawe muri yombi

Nyanza:Umwana w'imyaka 15 yahanutse ku modoka bimuviramo urupfu

Rubavu:Abantu bane barimo n'umwana w'imyaka 9 bagwiriwe n'ikinombe



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-11-26 10:59:41 CAT
Yasuwe: 171


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umubyeyi-watanze-ikirego-ko-umwana-we-yiriganijwe-kujya-mu-irerero-rya-Bayern-Munich-arafunzwe.php