English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umugaba mukuru w'ingabo za Uganda ategerejwe mu Rwanda

Umugaba mukuru w'ingabo za Uganda Gen Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko  agiye gusura u Rwanda aho azaba yitabiye umuhango w'irahira rya Perezida Paul Kagame riteganijwe tariki ya 11 Kanama 2024.

Abinyujije kuri X mu gitondo cyo ,kuri uyu wa mbere Gen Muhoozi yavuze ko azitabira ibi birori bizabera muri Sitade Amahoro i Kigali.

Yagize ati ” Nejejwe no kubamenyesha ko vuba aha nzasura mu rugo iwacu, mu Rwanda. Nzitabira umuhango wo kurahiza Afande Kagame. Nta gushidikanya, ibirori bizaba ibya mbere uyu mwaka muri Afurika.”

Gen Muhoozi afatwa nk'umwe mu bagize uruhare mu kuzahura umubano utari uhagaze neza hagati y'u Rwanda na Uganda igihe ibihugu byombi byarebanaga ay'ingwe.

Perezida Paul Kagame agiye kurahirira kuyobora  u Rwanda muri manda y'imyaka itanu iri imbere nyuma  yo gutsinda amatora yabaye kuya 14 na 15 Nyakanga ku majwi 99.18%.

 



Izindi nkuru wasoma

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Rwatubye Abdule yabonye indi kipe.

Abaturage bo mu cyaro cya Liria bahawe serivise z'ubuvuzi n'ingabo z'u Rwanda

Meteo Rwanda yasobanuye iby'imvura igiye kugwa mu mezi atatu ari imbere

Uganda yavumbuye utundi duce twari twihishemo peteroli

Umuyobozi wa UNMISS yashimye byimazeyo umuhate w'ingabo z'u Rwanda



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-08-05 12:35:45 CAT
Yasuwe: 69


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umugaba-mukuru-wingabo-za-Uganda-ategerejwe-mu-Rwanda.php