English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umukobwa yashatse kwiyahura nyuma yo kubwirwa ko ari umushitsi ariko amaze ukwezi abana n'umusore

Mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana mu Kagali Ka Rwesero haravugwa inkuru y'umukobwa wagiye gusura umusore usanzwe ukora akazi k'ubuzamu, babana mu gihe cyijya kungana n'ukwezi ariko umukobwa atungurwa nuko bamusabye gutaha bamubwira ko bamufata nk'umushitsi maze nawe ahita ashaka kwiyahura. 

Amakuru avuga ko ibi byabaye mu masaha ya saa munani(14h00) zo ku wa 14 Nyakanga 2024, ubwo uwo musore yari asabye uwo mukobwa gutaha iwabo mu Karere ka Gakenke maze undi arinangira yanga gutaha.

Umusore yasohotse hanze gato agarutse arebye mu nzu abona umukobwa ari gutoba ikinini ngo akinywe ashaka kwiyahura ni ko kwihutira kumukumira.

Umusore yahise agira ubwoba yihutira kubimenyesha inzego zishinzwe umutekano mu Mudugudu ndetse n'iz'ubuyobozi zihageze zibaza umukobwa niba ashaka kubana n'uwo muhungu maze uwo mukobwa ahita asubiza yihuse ati"YEGO".

Babajije umuhungu niba ashaka kubana n'uwo mukobwa we yahise avuga ati "OYA"

Ubuyobozi bwahise bushaka kubunga maze umukobwa ashaka ko yahabwa 15,000 Frw amusubiza iwabo mu Karere ka Gakenke ariko umuhungu yemera gutanga 8000 Frw gusa kuko aribyo yari afite.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyanza bukimara gusuzuma iki kibazo bwababwiye ko batagomba kurenza umunsi umwe bakibana.

Amakuru avuga ko uyu mukobwa yagiye gusura uyu muhungu yizeye ko bahita babana nk'umugore n'umugabo ariko nyuma y'iminsi mike babana nibwo umusore yasabye umukobwa ko yataha iwabo bituma umukobwa ashaka kwiyambura ubuzima.



Izindi nkuru wasoma

DRC: Perezida Tshisekedi kera kabaye avuze ikihishe inyuma y’imfungwa zapfiriye muri Makala.

Rutsiro : Ababyeyi bashyigikiye imirimo itanozo ikorwa n’abana babo.

Ngoma: Amatungo 18 amaze kwandura indwara y'ubuganga.

RIB yerekanye Abameni bamaze kwiba miliyoni 420

Burundi:Abantu 171 bamaze kwandura icyorezo cy'ubushita bw'inkende



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-17 06:24:30 CAT
Yasuwe: 114


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umukobwa-yashatse-kwiyahura-nyuma-yo-kumara-ukwezi-abana-numusore-ariko-umusore-akaza-kubwira-ko-yaje-kumusura.php