English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umwana wa Minisitiri w’ingabo Yatorotse gereza ahita aburirwa irengero.

 .

 Umuhungu usanzwe ari umuhanga mu ikorana buhanga akaba umuhungu wa minisitiri w’ingabo z’u Rwanda Marizamunda Juvenal,wari ufungiwe mu igororero rya Nyarugenge yaburiwe irangero.

Marizamunda Juvenal  yagizwe minisitiri w’ingabo z’u Rwanda  tariki ya 5 Kamena 2023.

 

Nkuko byatangajwe n’umunyamakuru  Manirakiza Theogene uherutse gufungurwa byagateganyo yavuze ko hashize igihe gito Tuyizere Amani Olivier atorotse,  yatorotse mu gihe yari yajyanywe mu bitaro bya Nyarugenge.

Amani yari afungiwe ibyaha by’ubujura bukoresha ikorana buhanga ,akaba yari aherutse gutanga ubuhamya bwuko yafashije CSP Kayumba Innocent wayoboraga Igororero rya Nyarugenge Kwiba umugororwa w’umunyamahanga amafaranga y’u Rwanda miriyoni 9.1.

Ntabwo hazwi neza aho Amani yaba aherereye gusa iperereza riracyakomeje ,mu gihe abacunga gereza bagikurikiranywa ho uburangare bwatumye abacika.



Izindi nkuru wasoma

Menya byinshi kuri Minisitiri mushya w’Uburezi.

Urugo ni Gereza – Amagambo ya 50 Cent wanze gushaka umugore.

DRC: Imfungwa 129 zimaze gupfira muri gereza ya Makala

Abasoje amasomo mu Itorero indangamirwa ikiciro cya 14 bahawe impanuro na Minisitiri w'intebe

DRC:Umusirikare yarashe umuyobozi we amasasu 17 ahita ajya kwirega



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-11-21 12:30:04 CAT
Yasuwe: 447


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umwana-wa-Minisitiri-wingabo-Yatorotse-gereza-ahita-aburirwa-irengero.php