English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umwe mu bapolisi bakomeye cyane mu gihugu cy’u Burundi yitabye Imana

Umwe mu bapolisi bakomeye mu gihigu cy’u Burundi Lt Gen  Biziminana yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri  nkuko byagarutsweho na Perezida w’icyo gihugu  Evariste Ndayishimiye.

Perezida Evariste Ndayishimiye  ni umwe mu bahise batangaza urwo rupfu kandi avuga ko ababajwe nabyo  nkuko yabyanditse abinyujije ku rukuba rwa X.

Yavuze ati” twababajwe cyane n’urupfu rwa Lt Gen  Biziminana  ubwitange bwamuranze n’ubutwari bwe mu kwitangira igihugu cyamubyaye tuzahora tubizirikana kandi twifatanije n’umuryango we muri ibi bihe bitoroshye.”

Lt Gen  Biziminana yari umwe mu bapolisi bafite amabanga akomeye mu gihugu cy’u Burundi, yabaye umuyobozi wa Polisi wungirije mu Burundi n’izindi nshingano zitandukanye muri  yari afite icyo gihugu,”

Lt Gen  Biziminana yigeze gufatirwa ibihano n’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi ari kumwe n’abandi babiri mu gihe cyo gushaka manda ya gatatu ya Perezida Petero Nkurunziza, ariko mu 2015 ibyo bihano byakuweho.

Ntabwo hatangajwe icyaba cyateye urupfu rwa Lt Gen  Biziminana.



Izindi nkuru wasoma

Vigoureux wamenyekanye mu kuzamura impano z’abakinnyi bakiri bato yitabye Imana.

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Rwatubye Abdule yabonye indi kipe.

Burundi:Abantu 171 bamaze kwandura icyorezo cy'ubushita bw'inkende

Rubavu:Batatu bakekwaho kwinjiza magendu mu gihugu batawe muri yombi

Rwanda Shima Imana 2024 yagarutse muri Stade Amahoro



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-03-13 14:19:22 CAT
Yasuwe: 71


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umwe-mu-bapolisi-bakomeye-cyane-mu-gihugu-cyu-Burundi-yitabye-Imana.php