English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uwarushizwe kugenzura intwaro kirimbuzi z’ubumara yashwanyagujwe n’igisasu karahabutaka.

Jenerali Igor Kirillov wari ushinzwe intwaro kirimbuzi (armes nucléaires), yishwe n’igisasu ubwo yari asohotse mu nzu ye i Moscow, Ukraine ikaba yatangaje ko ari yo yagize uruhare mu gutegura umugambi wo kumwica.

Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko uwo musirikare mukuru mu ngabo z’u Burusiya witwa Jenerali Igor Kirillov yishwe n’icyo gisasu ari kumwe n’umwungirije, nyuma y’uko haje ipikipiki yari igitwaye igiturikiriza hafi y’inzu bari basohotsemo aho mu Mujyi wa Moscow.

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 17 Ukuboza 2024, nk’uko byatangajwe n’urwego rushinzwe iperereza mu Burusiya.

Ukraine yatangaje ko Jenerali Kirillov " yari umuntu ushakishwa cyane" kubera ko yagize uruhare rukomeye mu byaha by’intambara muri icyo gihugu, kuko yatanze itegeko ryo gukoresha intwaro z’ubumara za nuclear ubundi zisanzwe zibujijwe gukoreshwa n’igisirikare muri Ukraine.

Mu Kwezi k’Ukwakira 2024, Ubwongereza bwari bwafatiye ibihano Kirillov, bumushinja ko yahagarariye ikoreshwa ry’intwaro z’ubumara muri Ukraine, kandi ko yari umuntu akomeye watangaga amakuru muri perezidansi ya Kremlin mu Burusiya. Urwo rwego rwa SBU ruvuga ko u Burusiya bwakoresheje intwaro z’ubumara inshuro zirenga 4800, bikozwe ku buyobozi bw’uwo Jenerali Kirillov.



Izindi nkuru wasoma

Ibiro by’Umukuru w’igihugu cya Tchad byatatswe n’abitwaje intwaro 19 bahasiga ubuzima.

Polisi y’u Rwanda igiye gutangira gukoresha ‘drones’ mu kugenzura umutekano wo mu muhanda.

Uwarushizwe kugenzura intwaro kirimbuzi z’ubumara yashwanyagujwe n’igisasu karahabutaka.

Ubufaransa n’u Bwongereza biyemeje koherereza ingabo n’intwaro muri Ukraine.

Nyuma yuko umutwe wa Wazalendo uhawe intwaro zo kurwanya M23, watangiye gusubiranamo.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-17 17:59:20 CAT
Yasuwe: 33


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Uwarushizwe-kugenzura-intwaro-kirimbuzi-zubumara-yashwanyagujwe-nigisasu-karahabutaka.php