Yahamijwe icyaha cyo kuryamana n'umugore wa mugenzi we ahita yirukanwa burundu mu gisirikare
Umusirikare ufite ipeti rya Kaporali wo mu gisirikare cya Nigeria yahamijwe icyaha cyo kuryamana n'umugore wa mugenzi we basanzwe bakorana mu gisirikare maze ahita yirukanwa burundu mu ngabo za Nigeria.
Abdullah Ismail mu cyumweru gitabutse nibwo yirukanwe nyuma yuko bimenyekanye ko yaryamanaga n'umugore w'umusirikare mugenzi we.
Amakuru avugako mu bihe bitandukanye uyu mugabo yajyaga aca ku ruhande akava mu nkambi maze akajya kuryamana n'umugore wa mugenzi we utatangajwe izina.
Nyuma yuko uyu mugabo akomeje kuryoherwa no kuryamana n'umugore w'abandi yaje gutahurwa ari nabwo yahise ahanishwa kwirukanwa burundu mu gisirikare cya Nigeria
Abamuzi bavugako yari asanzwe afite imico itari myiza na mbere yuko atahurwa.
Amategeko ahana ibyaha mu ngabo za Nigeria ateganyako umusirikare uhamijwe ibyaha birimo imyitwarire mibi mu gisirikare ndetse no kuryamana n'umugore wa mugenzi we ibyo biba binyuranije n'ingingo ya 79 na 93, uhamijwe ibyo byaha ahanishwa gufungwa no kwirukanwa burundu mu gisirikare.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show