English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Zahinduye imirishyo: Mu buryo budasobanutse Congo yafunze umupaka uyihuza n’u Rwanda.

Bamwe mu baturage bakoresha Umupaka munini uzwi nka Grande Barrière uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokasi ya Congo, bakubiswe n’inkuba ubwo bajyaga mu gihugu cya Congo nk’uko bisanzwe, bagasanga zahinduye imirishyo kuko inzego z’umutekano za DRC zawufunze habe nturi kuwurenza ikirenge.

Abaturage biganjemo abakora ibikorwa by’ubucuruzi bwambukiranya imipaka bo mu karere ka Rubavu, babyutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Ugushyingo 2024 berecyeza i Goma nk’uko bisanzwe, bamwe banyura ku mupaka wa Grande Barrière, ariko bahageze batungurwa no gusanga ufunze.

N’ubwo umupaka ufunze kuruhande rwa Congo gusa  ku ruhande rw’u Rwanda umupaka urafunguye, kugeza ubu inzira zikaba zitakiri nyabagendwa kuri uyu mupaka wa Grande Barrière nk’uko Radio TV10 yabyanditse .

Bamwe mu baturage bari bagiye kunyura kuri uyu mupaka, babwiye Ikinyamakuru Umuseke ko nta bantu bari gukoresha uyu mupaka munini, yaba abagenda n’amaguru ndetse n’imodoka.

Umwe muri bo ati “Hano iwacu ho harafunguye. Iyo politiki yabo yatuyobeye. Mu mupaka nta muntu n’umwe n’imodoka zose ntizambuka.”

Gusa aba baturage bavuga ko ubwo bageraga kuri uyu mupaka wa Grande Barrière, basabwe kujya kunyura ku mupaka muto uzwi nka Petite Barrière ngo kuko wo ufunguye.

Umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umaze igihe urimo agatotsi, ariko nubwo ibihugu byombi bitabanye neza, imipaka ibihuza yakomeje gukora, kubera akamaro ifitiye impande zombi.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Adama Dieng ushinzwe gukumira Jenoside muri AU ari mu Rwanda.

Raporo ya MINISANTE igaragaza ko nta muntu urwaye virusi ya Marburg mu Rwanda.

Mutuyeyezu Oswald yahembwe nk’umunyamakuru w’indashyikirwa mu Rwanda.

Umuhanzi Kevin Kade yasuye ahantu hakomeye cyane mu mateka y’u Rwanda.

Zahinduye imirishyo: Mu buryo budasobanutse Congo yafunze umupaka uyihuza n’u Rwanda.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-05 08:58:49 CAT
Yasuwe: 27


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Zahinduye-imirishyo-Mu-buryo-budasobanutse-Congo-yafunze-umupaka-uyihuza-nu-Rwanda.php