English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

APR   FC yakomeje kuyobora  shampiyona itsinda Amagaju

Ni mu mukino wabaye  kuri uyu  wa  mbere tariki ya 11 Ukuboza  2023 ubera kuri  sitade mpuzamahanga ya Huye warangiye APR FC itsinze Amagaju ibitego 3-1,ni umukino watumye APR FC isoza imikino ibanza iyoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 44.

Muri uyu mukino rutahizamu wa APR FC Victor Mbaoma yakoze akazi gakomeye aho yayitsindiye ibitego bibiri,yabitsinze ku munota wa 25 n'uwa 44 ibyo bitego byari bije bishimangira icyatsinzwe na Dushimimana Janvier ku munota wa 16,ni mu gihe igitego kimwe cy'Amagaju cyatsinzwe na Claude Niyinkuru ku munota wa 51 w'umukino birangira APR FC yegukanye insinzi.

Uyu mukino watumye AR FC irusha Musanze FC iyikurikiye amanota 4 nubwo nayo ifite umukino na Police FC ntibyatuma iyikura ku mwanya wa mbere.

Rutahizamu Victor Mbaoma asoje iyi mikino ibanza ariwe uyoboye urutonde rw'abantu batsinze ibitego byinshi muri shampiyona kuko umukurikira afite ibitego 7.

APR FC igiye kujya mu kiruhuko cy'iminsi mikuru itaratsindwa n'umukino n'umwe kuko yatsinze imikino 9 inganya 6.



Izindi nkuru wasoma

Imirwano yongeye kubura muri DRC mu gihe ibiganiro bigamije amahoro byakomeje muri Angola

Kazarwa Gertrude yatorewe kuyobora Inteko Ishinga Amategeko

William Ruto yashimye Perezida Kagame warahiriye manda nshya yo kuyobora u Rwanda

Perezida Paul Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda

Amerika igiye kohereza itsinda ry'indege z'intambara zo gufasha Israel guhangana na Iran



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-12-12 07:26:23 CAT
Yasuwe: 238


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/APR---FC-yakomeje-kuyobora--shampiyona-itsinda-Amagaju.php