APR FC iherutse gusuzugurirwa mu Misiri yasesekaye i Kigali.
Ikipe y’Ingabo z’igihugu ikubutse mu Misiri mu gukina umukino wa CAF Champions Leauge, aho yatsindiweyo ibitego bitatu byose kuri kimwe mu mukino wo kwishyura mu gihe umukino ubanza byari byarangiye baguye miswi bakanganya igitego kimwe kuri kimwe, APR FC ikaba yarasezerewe ku giteranyo cy’ibitego 4-2.
Uyu munsi tariki ya 23 Nzeri 2024,saa 10:30 ni bwo abagize iyi kipe bageze ku kibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Kanombe, ubona ko batishimiye gutahukana insinzwi mu Rwagasabo. Chairman wa APR FC ( Rtd) Karasira Richard ntiyigeze avugana n’itangaza makuru yahise abasigira umuvugizi w’ikipe ngo abe ari we baganira.
Ni kenshi iyi kipe igarukiye ku marembo ya CAF champions League, cyane ko n’umwaka washize yari munzira ziyerekeza yo ariko bakaza kunyanjyirwa imvura y’ibitego na Pyramids.
Umuvugizi wa APR FC mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko abakinnyi ba Pyramids babarushije amahirwe.
Yagize ati’’Pyramids icyo yaturushije n’amahirwe kuko natwe twakinnye neza ndetse tunahusha ibitego byari byabazwe mu mikino yombi yaba ubanza ndetse n’uwo kwishyura. Twakinnye neza byakarusho tunabanza igitego mu izamu rya Pyramids.’’
Asoza yavuze ko hari byinshi bize kandi bagomba gukosora by’umwihariko ngo bagomba kujya bitwara neza murugo kugira ngo niba ugiye gukinira hanze ujyane impamba y’ibitego byinshi.
Iyi kipe y’Ingabo z’igihugu nyuma yo gusezererwa muri CAF Champions Leaugue igiye gukomereza muri Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa kane, aho APR FC itarakina umukino n’umwe, ikaba izatangirira Shampiyona kuri Stade Umuganda ku Cyumweru itura umujinya ikipe ya Etincelles.
Yanditswe na Nsengimana Donatien.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show