Ikipe y’Igihugu ya Misiri ishobora kuterekeza mu marushanwa y’Igikombe cy’Isi.
Imyiteguro myiza ndetse no kwitwara neza mu mikino yakinwe n’ikipe y’Igihugu ya Misiri, mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 ahoiyi kipe iyoboye itsinda A n’amanota 10 mu mikino ine imaze gukina, ishobora kubuzwa kwitabira iri rushanwa kubera amadeni yaciwe na FIFA.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Misiri (EFA) riri ku gitutu nyuma y’ibihano bikomeye ryafatiwe na FIFA ndetse bishobora gutuma rifatirwa ibyisumbuyeho mu gihe ryaba rikomeje kudakora ibyo basabwa.
Ikinyamakuru Blick cyo mu Busuwisi cyashyize hanze inkuru ivuga ko EFA itigeze yubahiriza amasezerano yari ifitanye na sosiyete yo mu Busuwisi isanzwe itegura imikino mpuzamahanga.
Ku wa 5 Ukuboza 2023, urukiko rwa FIFA rwanzuye ko iyi sosiyete yo mu Busuwisi ifite ukuri ku kirego yatanze, rutegeka EFA kwishyura amande yo kutubahiriza amasezerano bagiranye n’iyi sosiyete.
Uyu mwanzuro nubwo wafashwe, EFA yanze kwishyura ivunira ibiti mu matwi ndetse birashya byototera ku kuba yahabwa ibindi bihano biruta ibyo yari yafatiwe.
Komisiyo ishinzwe Imyitwarire muri FIFA yatanze ibindi bihano ku wa 22 Gashyantare 2024, isaba ko EFA yaba yakemuye ikibazo mu minsi 30.
Ku wa 19 Kanama, iyi komisiyo yongeye gutanga gasopo ya nyuma, yibutsa EFA ko igomba kuba yashyize mu bikorwa ibyo isabwa mu gihe kitarenze iminsi 30.
Kugeza ubu, amakuru avuga ko mu gihe EFA yaba itabashije gukemura iki kibazo, ingaruka zishobora kuba ko Ikipe y’Igihugu ya Misiri yahagarikwa mu majonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show