English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abarimu bitwaye neza bahawe ibihembo byinshi bishimishije

Mu kwizihiza umunsi  mpuzamahanga wa   mwarimu  wabaye kuri yu wa kane  tariki ya 14 Ukuboza 2023 abarimu  bishimiye intwambwe bamaze gutera kubera umushahara wabo wongerewe ariko baboneraho gusaba leta kubatekerezaho igashaka uburyo babona amacumbi  ahendutse.

Umwe mu barimu witwa Nambajimana  Jean  Pierre wigisha mu kigo cy'amashuri cya FAWE Girls Schools yashimiye Leta y'u Rwanda uburyo yabatekerejeho ikabongerera umushahara ariko  bakaba bafite ikibazo cyuko  amacumbi yabo ahenze cyane.

Yasabye kandi ko hajya haba  amahugurwa menshi mu  rwego rwo kuzamura ubumenyi bwa mwarimu ndetse bakoroherezwa kubona buruse bityo mwarimu akarushaho gutera imbere muri byose.

Minisitiri w'uburezi Twagirayezu Gaspard yavuze ko leta uzakora  ibishobika byose kugirango abarimu bakomeze kugira imibereho myiza.

Bimwe mubyo leta imaze gukorera abarimu kandi byishimirwa na benshi hari kuba yarazamuriwe umushahara ndetse no kuba barashiriweho umwarimu SACCO ifashha abarimu kubona serivise nziza kandi inoze.

Minisiteri y'uburezi yatangaje ko ku bibazo abarimu bagaragaje hari  uburyo bwashizweho bwo ku bikemura bityo bigatuma umwarimu nawe akomeza gutera imbere.

Yavuze ko iterambere ry'u Rwanda nta handi rishingiye uretse mu kuba Abanyarwanda bafite ubumenyi buhagije kandi bikaba bizwi neza ko bigirwamo uruhare rukomeye na mwarimu.

Muri uyu muhango hari abarimu babaye indashikirwa 1058 bahawe ibihembo bitandukanye harimo na telefone zizabafasha guteza imbere uburezi bw'u Rwanda

Mu bahawe ibihembo harimo kandi ibigo byitwaye neza mu mitsindishirize mu mwaka w'amashuri 2022/2023 mu byiciro byose , izi terefone bahawe zizajya zihamagara ku buntu mu gihe cy'umwaka ndetse na Internet y'ubuntu.



Izindi nkuru wasoma

Menya byinshi kuri Minisitiri mushya w’Uburezi.

DRC: Amasu n’ibiturika byinshi byongeye kumvikana muri Rutshuru.

Abaturage bo mu cyaro cya Liria bahawe serivise z'ubuvuzi n'ingabo z'u Rwanda

Abasoje amasomo mu Itorero indangamirwa ikiciro cya 14 bahawe impanuro na Minisitiri w'intebe

Perezida yatahanye akanyamuneza ubwo u Rwanda rwatsindaga Argentine



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-12-15 09:02:31 CAT
Yasuwe: 144


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abarimu-bitwaye-neza-bahawe-ibihembo-byinshi-bishimishije.php