English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abenshi mu bakora imirimo iciriritse  bajya ku kazi n’amaguru kandi bakavayo n’amaguru.

Ubushakashatsi  bwakozwe NISR Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, cyagaragaje ko Abanyarwanda bari ku isoko ry’umurimo bakoresha imodoka za rusange bagera 8% mu Rwanda hose mu gihe kurundi ruhande, abaturiye mujyi wa Kigali benshi bakoresha uburyo bwa rusange mu kujya cyangwa kuva mu kazi ari 26%.

Mu mwaka ushize wa 2023, mu Rwanda hatangajwe ibyerekezo by’imihanda byiyongereyemo 12 bishya, bituma mu Mujyi wa Kigali honyine habarurwa ibyerekezo cyangwa imihanda 79 ibonekamo imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Imibare ykozwe yagaragazaga ko abagenda mu modoka za rusange bazikoresha cyane mu masaha yo kujya mu kazi no mu gihe cyo gutaha bakavuyemo.

Imodoka 200  zitwara abantu mu buryo bwa rusange ziheruka kugurwa, imirongo miremire yagaragaraga muri gare zitandukanye isa nk’aho itakigaragara muri runge.

Raporo y’igihembwe cya kabiri yerekeye umurimo mu Rwanda, Labour Force Survey, y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, igaragaza ko  Abanyarwanda barenga miliyoni 8,3 bafite imyaka yo gukora, mu gihe miliyoni 4,3 ari bo bari bafite akazi na ho abandi biganjemo abatari ku isoko biteguye gukora akazi mu gihe abashomeri barenga ibihumbi 800.

Mu bafite imirimo bakora mu Mujyi wa Kigali harimo abarenga 61% bajya ku kazi n’amaguru mu gihe 25,9% bakoresha uburyo bwo gutwara abantu bwa rusange na ho 12,7% bo bakoresha ibinyabiziga biguriye.

Mu yindi mijyi ho abajya ku kazi n’amaguru babarirwa muri 75,3% abagenda n’imodoka za rusange bo ni 14,5% mu gihe abakoresha ibinyabiziga byabo bwite ari 10,2%.

Abatuye mu bice by’icyaro bakoresha ibinyabiziga byabo bwite bagiye ku kazi ni 5% mu gihe abakoresha imodoka za rusange ari 2%.

Raporo ya Banki y’Isi igaragaza uko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze, yagaragaje ko abakora akazi batigeze biga n’abasoje amashuri abanza bahembwa impuzandengo y’ibihumbi 26 Frw, abize icyiciro rusange bahembwa ibihumbi 40 Frw, abasoje ayisumbuye bagahembwa ibihumbi 100 Frw na ho abasoje kaminuza bahembwa impuzandengo y’ibihumbi 200 Frw ku kwezi.

 



Izindi nkuru wasoma

Umuhanzi kazi Zari Hassan yatunze agatoki kompanyi y’indege ya Uganda Airlines.

Abenshi mu bakora imirimo iciriritse bajya ku kazi n’amaguru kandi bakavayo n’amaguru.

Menya icyatumye umuhanzi kazi Spice Diana ataryamana na Diamond Platnumz.

Dore Stade 10 za mbere zifite ubwiza butangaje kandi zubakanwe ubuhanga buhambaye muri Afurika.

Commission Ted Barbe wa Seychellles ari i Kigali mu ruzinduko rw’akazi.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-30 09:39:57 CAT
Yasuwe: 36


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abenshi-mu-bakora-imirimo-iciriritse--bajya-ku-kazi-namaguru-kandi-bakavayo-namaguru.php