English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Beni:Abasivile barenga 20 biravugwa ko bishwe na ADF

Ubuyobozi bwo muri Teritwari ya Beni muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo burashinja umutwe wa ADF ukorera mu mashyamba yo muri icyo gihugu kwica abasivile 20 mu minsi ine ishize.

Léon Siviwe,umuyobozi muri Segiteri ya Mbau iherereye muri iyi Teritwari yatangaje ko aba bamaze kwicwa harimo barindwi biciwe mu gace ka Batangi ku wa 16 Nyakanga 2024.

Yavuze ati"Ku wa Gatandatu twamenyeshejwe ko ADF ari hafi y'aka gace. Uwo munsi yishe batatu. Umunsi wabanjirije ejo yishe abandi barindwi hafi ya Mubuho mbere yo kwicwa abandi benshi ku wa Gatatu. Ubu ndemeza ko kuva kuwa Gatandatu kugera ku wa Gatatu yishe abantu 21.

Akomeza avuga ko mu gitero cyo ku wa 17 Nyakanga abantu barindwi biciwe mu mudugudu wa Kazariho uri mu birometero 85 uva mu mujyi wa Beni, mu masaha y'igitondo mu gace ka Maliso hishwe abandi bantu batatu.

Abarwanyi ba ADF kandi bashinjwa kwangiza imitungo y'abaturage mu duce bagabyemo ibitero,Sosoyeti Sivire yasobanuye ko batwitse moto ndetse n'inzu.

Abatuye muri ibyo bice bavuga ko aho izo nyeshyamba zigera hose zihashyinga ibirindiro bitewe nuko nta ngabo z'igihugu ziba zihari kugirango zibarinde.



Izindi nkuru wasoma

Rwamagana: Biravugwa ko yabanje gusambanywa.

MINISANTE imaze kwemeza ko abantu 6 bishwe na virusi ya Marburg.

Uwari umuyobozi mukuru wa Hezbollah Hassan Nasrallah biravugwa ko yivuganwe na Israel.

DRC:Ubwato bwarohamye abarenga 100 baburirwa irengero

Umugore n'abana be batanu bishwe n'ibiryo



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-19 15:08:30 CAT
Yasuwe: 71


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/BeniAbasivile-barenga-20-biravugwa-ko-bishwe-na-ADF.php