English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Corneille Nangaa yasabye abanye-Congo  bahunze kugaruka bagahabwa umutekano

Umuhuzabikorwa w’ihuriro AFC (Alliance Fleuve Congo) ryibumbiyemo imitwe ya politiki n’iyitwaje intwaro nka ARC/M23, Corneille Nangaa, yahamagariye abanye-Congo bavuye mu byabo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhunguka, abakijujubywa n’intambara za FARDC abibeza ubutabazi mu bihe bidatinze.

Yabigarutseho mu gusoza amahugurwa y’abayobozi ba Politike n’aba gisirikare ba AFC/M23 yabereye i Rutshuru.

Nangaa yagaragaje ko Leta ya RDC yirengagije abaturage bo mu bice bya Goma, Butembo, Beni, Ituri n’ahandi ku buryo bicwa umunsi ku munsi ntigire icyo ibikoraho.

Ati “Guverinoma ya Kinshasa yarabibagiwe. Ni byiza ko AFC ije kubaha umutekano.”

Yahamije ko abakuwe mu byabo n’intambara ishyamiranyije ingabo za FARDC n’imitwe bafatanyije na M23 babaga mu bice bya Nyiragongo, Rutshuru, Masisi basubira mu ngo zabo kuko hari amahoro n’umutekano.

Ati “Nta mirwano ihari, n’abari batangiye guhunga nimugaruke imuhira murarindwa ariko n’abafite ibibazo by’umutekano i Beni, abatabasha gusarura imyaka yabo kubera abarwanyi ba ADF cyangwa ingabo za FARDC zibajujubya nimutuze, AFC iraje hamwe n’ingabo zayo zibahe amahoro n’umutekano.”

“Icyo dukeneye ni ukuba umwe. Nta Mututsi, nta Munandi, nta Muhutu, nta Munyanga, twese turi Abanye-Congo.”

Yahamije ko impinduka barwanira zitagomba gukomwa mu nkokora n’uwo ari we wese kandi zigatangirira i Rutshuru.

Umuyobozi w’Ingabo za M23, Maj. Gen. Sultan Makenga yatangaje ko RDC imaze imyaka irenga 60 yarangijwe n’umwanda w’imiyoborere mibi, urugamba barimo rukaba rugamije impinduka zikuraho ibyo bibazo.

Ati “Igihugu cyacu cyarangiritse, kimaze igihe kirekire mu mikorere mibi. Ni akazi gakomeye cyane. Igihugu kimaze imyaka ibarirwa muri 60 kiri mu bibazo bikomeye. Murumva byoroshye kuzana impinduka mu gihugu kimaze mu bibazo imyaka ingana gutyo?”

“Bagenzi banyu baratangiye, abandi barakomeje namwe mugiye gushyiraho umusanzu wanyu, turawutegereje kandi muzi ibikenewe kugira ngo intego dufite igerweho.”

Yahamije ko kugira ngo intego bafite igerweho bisaba ubufatanye hagati y’ingabo n’abandi.

Ni mu gihe hashize iminsi mike M23 na FARDC n’imitwe bafatanyije ku rugamba irimo na FDLR bemeranyijwe ku gahenge k’ibyumweru bibiri kasabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi ntambwe yatewe nyuma y’uko M23 ifashe agace ka Kanyabayonga, kari kabanjirijwe n’utundi twinshi twiganjemo uducukurwamo amabuye y’agaciro.

 



Izindi nkuru wasoma

DRC:Abarimu bahunze M23 basabwe guhunguka bagasubira mu kazi

Corneille Nangaa na bagenzi be bakatiwe urwo gupfa

Amerika yafatiye ibihano abakuru ba AFC/M23,Corneille Nangaa we yahise yerurira Amerika

DA yasabye ko ingabo za Afurika y'Epfo zikurwa muri DR Congo zigacurwa igitiraganya

Goma:Abaturage barahiriye kwihorera ku bashinzwe umutekano



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-10 15:37:53 CAT
Yasuwe: 92


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Corneille-Nangaa-yasabye-abanyeCongo--bahunze-kugaruka-bagahabwa-umutekano.php