Goma:Abaturage barahiriye kwihorera ku bashinzwe umutekano
Ku wa Gatatu tariki ya 17 Nyakanga mu mujyi wa Goma hiriwe imyigaragambyo yo kwamagana uko umutekano wabo wifashe bashinja ingabo za Leta kuba inyuma y'ubujura bukomeje kwibasira abatuye muri uwo mujyi.
Imyigaragambyo yabereye mu gace kitwa Majengo ahitwa mu Turanga aho abigaragambya bafunze umuhanda Majengo – Kilijiwé.
Umugabo n'umugore we witwa Mahamba Kambale n'Umugore we bishwe barashwe muri Kariya gace ka Majengo ahitwa mu Tunga muri Teritwari ya Nyiragongo.
Amakuru dukesha Radio Okapi avuga ko bariya bantu bari bagamije kwiba ruriya rugo ariko biza kugenda nabi.
Abaturanyi baje gutabara abo bitwaje intwaro bahita barasa uriya mugabo n'umugore we banakomeretsa abantu babiri bo muri urwo rugo.
Imyigaragambyo yo ku wa Gatatu yasabaga inzego za Leta Kongera umutekano abaturage.
Umwe muri abo baturage yavuze ko barembejwe n'abajura bitwaje intwaro,bashinja abaturage kwinjira mu ngo bakarasa abaturage bakabica.
Yakomeje avuga ko badashaka abapolisi cyangwa abasirikare mu gace kabo,kuko umujinya bafite uzatuma bihorera ku bashinzwe umutakano,kuko bafatwa nk'abarushwa agaciro n'inkoko kuko bicwa bazira ubusa.
Hashize igihe ubuyobozi bwa Goma bwerekana abihishe inyuma y'ubwo bwicanyi baba biganjemo abapolisi,urubyiruko rwa Wzalendo na bamwe mu basirikare ba FARDC.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show