English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Goma:Abaturage barahiriye kwihorera ku bashinzwe umutekano

Ku wa Gatatu tariki ya 17 Nyakanga mu mujyi wa Goma hiriwe imyigaragambyo yo kwamagana uko umutekano wabo wifashe bashinja ingabo za Leta kuba inyuma y'ubujura bukomeje kwibasira abatuye muri uwo mujyi.

Imyigaragambyo yabereye mu gace kitwa Majengo ahitwa mu Turanga aho abigaragambya bafunze umuhanda Majengo – Kilijiwé.

Umugabo n'umugore we witwa Mahamba Kambale n'Umugore we bishwe barashwe muri Kariya gace ka Majengo ahitwa mu Tunga muri Teritwari ya Nyiragongo.

Amakuru dukesha Radio Okapi avuga ko bariya bantu bari bagamije kwiba ruriya rugo ariko biza kugenda nabi.

Abaturanyi baje gutabara abo bitwaje intwaro bahita barasa uriya mugabo n'umugore we banakomeretsa abantu babiri bo muri urwo rugo.

Imyigaragambyo yo ku wa Gatatu yasabaga inzego za Leta Kongera umutekano abaturage.

Umwe muri abo baturage yavuze ko barembejwe n'abajura bitwaje intwaro,bashinja abaturage kwinjira mu ngo bakarasa abaturage bakabica.

Yakomeje avuga ko badashaka abapolisi cyangwa abasirikare mu gace kabo,kuko umujinya bafite uzatuma bihorera ku bashinzwe umutakano,kuko bafatwa nk'abarushwa agaciro n'inkoko kuko bicwa bazira ubusa.

Hashize igihe ubuyobozi bwa Goma bwerekana abihishe inyuma y'ubwo bwicanyi baba biganjemo abapolisi,urubyiruko rwa Wzalendo na bamwe mu basirikare ba FARDC.

 



Izindi nkuru wasoma

Goma:Abaturage barahiriye kwihorera ku bashinzwe umutekano

Corneille Nangaa yasabye abanye-Congo bahunze kugaruka bagahabwa umutekano

Umutekano wakajijwe kuri Ambasade ya Kenya muri Uganda

Rutsiro:Umurenge wa Kivumu niwo wegukanye imodoka mu marushanwa y'isuku n'umutekano

Polisi y'igihugu yahaye impamyabumenyi abasore n'inkumi basoje amahugurwa mu gucunga umutekano



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-17 22:22:45 CAT
Yasuwe: 122


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/GomaAbaturage-barahiriye-kwihorera-ku-bashinzwe-umutekano.php