DRC: Abasirikare ba Congo, Rwanda na M23 bashobora gufatirwa ibihano.
Leta zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza ndetse n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bagiye gushyiraho ibihano bishya ku basirikare bakuru barimo na ba RDF na FARDC.
Aya mahanga atangaje ibi mu gihe babaye ibiganiro byiga ku kibazo cy’Umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo , gusa ntacyo byatanze kuko imyanzuro yafatiwemo itigeze yubahirizwa cyane ko imirwano ikomeye hagati ya M23 n‘ingabo za Congo ndetse n’abafatanyabikorwa bazo cyane ko hakomeje kumvikana imirwano mu duce two mu nkengero z’Umujyi wa Sake uhana wegeranya n’uwa Goma.
M23 yakomeje igaragaza ko leta ya Congo ya yirengagije ndetse ikomeza kuvuga kuri jenoside iri gukorerwa abo mu bwoko bw’abatutsi n’abavuga ikinyarwa mugihugu cya Congo.
Abahanga mu bya politiki bavuga ko uretse Ingabo z’u Rwanda n’iza DRC zigiye gufatirwa ibihano bishya, abandi bitezweho gufatirwa ibyo bihano ni umutwe wa M23 uwo Leta ya Congo uvuga ko uterwa inkunga n’u Rwanda, ibyo leta y’u Rwanda rwamaganira kure.
Iy’ intambara hagati ya FARDC na M23 ikomeje kuyogoza ibintu muri iki gihugu cya RDC, ariko impande zombi zikaba zikitana ba mwana mu kudashyira mu bikorwa amasezerano yo guhagarika intambara, yaba aya Luanda cyangwa Nairobi n’I Burundi, aho bimwe muri ibibiganiro byari bigamije kumvikanisha impande zombie bisa nkibyapfuye ubusa.
Umwanditsi: Sam Murwanashyaka
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show