DRC:Gufata Goma bigiye gukorwa mu gihe gito -Coroneille Naanga
Kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Werurwe 2024, Umuvugizi w'ishyaka AFC ribarizwamo umutwe wa M23 Coroneille Naanga, yatangajeko mu gihe gito gishoboka bagiye bafata umujyi wa Goma ndetse ntibagarukire aho gusa ahubwo bagakomeza berekeza no mu bindi bice by'icyo gihugu kugeza igihe bazahagarika ubutegetsi bwa Kinshasa.
Ubwo yari mu nama n'abaturage bagize Teritwari ya Ruthuru,agace kagenzurwa n'iri shyaka yabwiye abaturage ko intego yabo ari gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi kuko bamufata nk'umujura umubeshyi wibye amatora.
Ati" Tshisekedi tumufata nk'umubeshyi,kuko yibye amatora , abayobozi yashizeho ntabwo tubazi, icyo dushaka ni ugukuraho ubutegetsi bwe tugakuraho inyerezwa ry'umutungo,tugakuraho ironda bwoko tugashiraho ubutegetsi buzima.
Coroneille Naanga yakomeje vugako umucyo wabo uturutse mu Burasirazuba ariko uwo mucyo bakaba bashaka kuwugeza no mu gihugu hose.
Ati" umucyo wacu nimwe turi kuwuha, ariko tuzakomeza tugere no muri Goma ariko Goma siyo ntego yacu, intego yacu ni kuva hano mu Burasirazuba tukagera no mu Burengerazuba,Goma niyo nzira yacu.
Naanga yakomeje avugako bafite gahunda yihuse yo gufata Goma ariko akazi kabo kazaba karangiye igihe bazaba bamaze gufata Kinshasa umurwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Yavuze ati"Abanyekongo twese turi umwe nta muswahili, umuruba,umunyecongo twese turi Abacongomani tugomba guhaguruka tugakora,tugacuruza kandi urubyiruko mwese muhaguruke mushigikire iyi mpinduramatwara.
Abaturage bari bitabiriye iyo nama bagaragaye basa naho bafite akanyamuneza batera amajwi yabo hejuru bati " mugire mufungure inzira, Naanga yabemereyeko bagiye kibikora mu gihe gito"
Inzira abo baturage basabaga gufungura n'izihuza imijyi yo muri ibyo bice n'umujyi wa Goma,iyo mihanda imaze igihe yarafunzwe n'umutwe wa M23 ibyatumye ubuzima muri iyo mijyi buhenda cyane.
Nubwo mutwe wa M24 ugenzura ibice bya Masisi,Rutshuru na Nyiragongo ntabwo ibyo bice ibigenzura 100% ariyo mpamvu abasesenguzi bavugako M23 igifite akazi gakomeye kuko bagomba kubohoza ibyo bice kuko aribyo bituwe n'abaturage batotezwa abandi bakicwa kubera ubwoko bwabo.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show