English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

DRC:Gushyingura abahitanywe n'ibisasu byatewe i Bweremana byashizwe mu kwezi gutaha

Ku wa kabiri tariki ya 16 Nyakanga, Umujyanama mukuru wa Guverinerinoma muri Kivu y'Amajyaruguru, Prisca Luanda Kamala, yatangaje ko abahitanywe n’ibisasu bya Bweremana biteganijwe ku ya 2 Kanama, ku irimbi rya Genocost, mu gace ka Kibati, mu karere ka Nyiragongo.

Prisca Luanda Kamala yibukije abantu ko abo bantu bishwe n’ibisasu byatewe n’inyeshyamba za M23 mu gace karimo abasivili batagira ingano.

Prisca Luanda Kamala asobanura ko Guverinema yahisemo itariki ya 2 Kanama, kuko ihurirana no kwizihiza umunsi wahariwe ku rwanya ikorwa rya Jenoside

Genocost ni ubukangurambaga bugamije kumenya ku mugaragaro itariki ya 2 Kanama, nk'umunsi wo kwibuka abantu bose bahasize ubuzima muri DRC kubera intambara.

Umujyanama mukuru wa guverinema wa Kivu y'Amajyaruguru yagize ati: “Nkuko mubizi, vuba aha, guverinoma yari imaze gushyingura abantu 35, bapfuye mu bihe bimwe, mu nkambi ya 8 ya CEPAC none tugiye no gushyingura abandi, birababaje.”

Prisca Luanda  kandi yavuze ko umubare w'abantu bishwe n'amasasu cyangwa ibisasu ugenda wiyongera mu nkambi z'abimuwe.

 



Izindi nkuru wasoma

Umwaka w'amashuri 2024-2025 ugiye gutangira mu Kwezi gutaha

Uganda:Umubare w'abahitanywe n'inkangu ukomeje gutumbagira

Abanyamerika basabwe gutaha ubutareba inyuma bakava muri Liban

Umushinga w'Abanyamerika wo kureba niba ku Kwezi haba amazi wahagaze

Umukobwa yashatse kwiyahura nyuma yo kubwirwa ko ari umushitsi ariko amaze ukwezi abana n'umusore



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-07-17 00:02:06 CAT
Yasuwe: 102


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/DRCGushyingura-abahitanywe-nibisasu-byatewe-i-Bweremana-byashizwe-mu-kwezi-gutaha.php