English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

DRC:Rubaya agace kihariye mu bucukuzi bwa Coltan kari kugenzurwa na M23

Umuvugizi w’umutwe wa M23 yatangaje ko bafashe umujyi wa Rubaya hamwe mu hantu hacukurwa coltan nyinshi ku isi. Ingabo za leta ntacyo ziravuga ku bitangazwa na M23.

Amakuru avuga ko M23 yafashe umujyi wa Rubaya nimugoroba ku wa kabiri nyuma y'imirwano yabaye umunsi wose ishamiranyije ingabo za Leta, abafatanyabikorwa bayo ndetse n'umutwe winyeshyamba wa M23. ariko mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu humvikanye imirwano mu nkengero z’uyu mujyi wo muri Teritwari ya Masisi.

Umuvugizi wa gisirikare wa M23, Col Willy Ngoma yabwiye BBC ko bafashe Rubaya, ahakana ko bafashe uyu mujyi bagamije kubona inyungu nini ziva mu bucukuzi bwa Coltan yaho.

Yagize ati: “Twebwe gufata aho hantu si ukubera imari ihari, hoya, ni ku mpamvu yo kwirukana umwanzi ufite intego imwe yo gukora jenoside.

Icyo twe twakoze ni ukubahagarika no kubirukana bakajya kure, iby’amabuye y’agaciro ari aho twe ntibitureba, icyo tugamije ni ukurokora ubuzima bw’abantu”.

Voltaire Sadiki ukuriye sosiyete sivile ya Masisi yabwiye BBC ko M23 yafashe umujyi wa Goma kuva ejo, “ndetse bakoresheje inama n’abaturage babasaba ko abafite imbunda bazibazanira bakikomereza ibikorwa byabo by’ubucukuzi”.

Sadiki yemeza ko hari n’abaturage bahunze kubera imirwano y’ejo.

Umuvigizi wa Kuvu ya ruguru, ari nawe muvugizi w’ingabo za leta muri ako gace, yabwiye BBC ko aza gutanga amakuru nyuma ku bivugwa kuri Rubaya.

Rubaya ni agace k’imisozi y’icyatsi kibisi ya Masisi, ariko ibice bimwe by’iyi misozi byuzuyeho ibinogo binini n’ibirundo byinshi by’ibitaka kubera ubucukuzi bwa coltan bukorerwa aha hantu.

Uyu mujyi uri ku rugendo rw’amasaha agera kuri abiri n’imodoka mu mihanda y’ibitaka ugana iburengerazuba uvuye mu mujyi wa Goma.

Rubaya yafashwe mu gihe Perezida Felix Tshisekedi wa DR Congo ari i Paris mu Bufaransa mu ruzinduko rwaranzwe no kwamagana ibitero bya M23, no gushinja u Rwanda gufasha M23 no gusaba Ubufaransa kurufatira ibihano.



Izindi nkuru wasoma

Umukinnyi wa Atletico yihagaritse ahatererwa koruneri ahabwa ikarita itukura

DRC:Ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bwakomorewe uretse zahabu gusa

Ese agahenge u Rwanda rwumvikanye na DR Congo kaba kari kubahirizwa?

DRC:M23 yigaruriye agace k'uburobyi ka Nyakakoma

Muhanga:Uwakoraga ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe aciye mu mwobo wo mu nzu ye yafashwe



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-05-01 07:51:52 CAT
Yasuwe: 165


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/DRCRubaya-agace-kihariye-mu-bucukuzi-bwa-Coltan-kari-kugenzurwa-na-M23.php