English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Donald Trump akomeje gucuruza Bibiliya mu rwego rwo kureshya abakirisito ngo bazamutore

Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika akomeje kureshya abakirisitu ngo bazamutore mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu Ugushyingo 2024 uyu mwaka.

Muri Werurwe 2024, uyu munyapolitiki yatangiye gucuruza Bibiliya, asobanura ko agamije gufasha Abanyamerika kugarukira Imana. Ni igitabo cyongerewemo indirimbo ‘God Bless America’ ya Lee Greenwood n’Itegeko Nshinga, kigura amadolari 59,99.

Kuri uyu wa 22 Kamena 2024, ubwo Trump yari imbere y’abamushyigikiye bibumbiye mu ihuriro risigasira imyemerere ishingiye ku iyobokamana ndetse n’ukwishyira ukizana i Washington, yagaragaje ko bidakwiye ko abakirisitu batitabira amatora.

Trump yatangaje ko abakirisitu bajya gusenga buri cyumweru, ariko ko abatora ari bake. Ati “Abakirisitu ntabwo batora nk’uko bikwiye. Bajya ku rusengero buri ku Cyumweru ariko ntabwo batora. Mbese mu myaka ine ntabwo muzatora. Ni byo? Ntimuzatore, ntacyo bintwaye.”

Yijeje abakirisitu ko natorwa, azaharanira ukwishyira ukizana kw’amadini, arinde abakirisitu aho bari hose. Ati “Tuzarinda abakirisitu mu mashuri, mu gisirikare cyacu, muri guverinoma, aho dukorera, mu bitaro n’ahandi hahurira abantu benshi.”

Mu mvugo isa no gutebya, Trump yavuze ko afite ibikomere byinshi ku mubiri we yatewe no kurwanirira abakirisitu. Ati “Mbaye nkuyemo iyi shati, mwabona umuntu mwiza. Ariko mwabona n’ibikomere hose, narakomeretse cyane.”

Muri aya matora, Trump watoranyijwe n’ishyaka ry’aba-Republicains azahatana na Perezida Joe Biden watoranyijwe n’aba-Democrates.



Izindi nkuru wasoma

Imirwano yongeye kubura muri DRC mu gihe ibiganiro bigamije amahoro byakomeje muri Angola

Ubutasi bwa Amerika bwavumbuye igihugu giherutse kwinjira mu mabanga ya Donald Trump

Donald Trump yashinje Kamala Harris kugira ivangura

Joe Biden ati "Trump natsindwa hazameneka amaraso"

Rubavu:Mu kwizihiza umuganura Akagali ka Nengo kahawe moto nyuma yo kwesa imihigo ku rwego ruhanitse



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-06-24 10:20:03 CAT
Yasuwe: 92


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Donald-Trump-akomeje-gucuruza-Bibiliya-mu-rwego-rwo-kureshya-abakirisito-ngo-bazamutore.php