English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Dr Ngirente Edouard yongeye kugirwa Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda

Perezida Paul Kagame yongeye kugira Dr Ngirente Edouard, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda.

Dr Ngirente Edouard yagizwe Minisitiri w’Intebe muri Guverinoma nshya ya 2024/2029, nyuma y’iminsi ibiri Perezida Kagame arahiriye kuyobora u Rwanda muri manda nshya y’imyaka itanu.

Perezida Kagame yarahiriye gukomeza kuyobora u Rwanda mu birori byabereye muri Stade Amahoro ku wa 11 Kanama 2024.

Ishyirwaho rya Minisitiri w’Intebe ryatangajwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 13 Kanama 2024, binyuze mu itangazo ryaturutse mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, ryasomewe kuri Televiziyo Rwanda.

Perezida Kagame yaherukaga guca amarenga ko azakomeza gukorana na Dr Ngirente Edouard nka Minisitiri w’Intebe.

Ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza, Paul Kagame yasabye ibihumbi by’abari bateraniye kuri Site ya Nyarutovu mu Karere ka Gakenke ku wa 11 Nyakanga 2024, gukomeza gushyigikira Minisitiri w’Intebe na we uhakomoka kugira ngo ibikorwa by'iterambere bagezwaho bizakomeze kwihutishwa

Yagize ati “Banambwiye ngo na Minisitiri w'Intebe [Dr Ngirente Edouard] uri hano na we ngo ava muri Gakenke hano. Ubwo se we yabereye Minisitiri w'Intebe ubusa? Ubwo ntimuzamushyigikira nawe tugafatanya, ibyo mugomba kugezwaho bikihuta bikabageraho vuba?"

Dr Ngirente Edouard ni Minisitiri w’Intebe wa gatandatu w’u Rwanda. Mu gihe yasoza manda y’imyaka itanu azaba ari we umaze igihe kirekire kuri iyi ntebe, akuyeho agahigo gafitwe na Bernard Makuza wayicayeho imyaka 11 n'amezi atandatu.

Dr Ngirente amaze imyaka isaga irindwi ari Minisitiri w’Intebe kuko uyu mwanya yawugiyeho bwa tariki 30 Kanama 2017.

Mbere yo kugirwa Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard, yari Umukozi muri Banki y’Isi aho yari Umujyanama w’Umuyobozi Nshingwabikorwa ashinzwe ibihugu 20, yanabaye Umujyanama Mukuru. Yanabaye umukozi wa Leta y’u Rwanda muri Minisiteri y’Imari n’igenamigambi.

Dr Ngirente Edouard ni inzobere mu by’Ubukungu bushingiye ku Buhinzi, afite Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD).

Amashuri abanza yayize ku Ishuri rya Rwahi, ayisumbuye ayakomereza muri Groupe Scolaire de la Salle i Byumba mbere yo kujya muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare.



Izindi nkuru wasoma

Menya byinshi kuri Minisitiri mushya w’Uburezi.

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Rwatubye Abdule yabonye indi kipe.

DRC: Amasu n’ibiturika byinshi byongeye kumvikana muri Rutshuru.

Abaturage bo mu cyaro cya Liria bahawe serivise z'ubuvuzi n'ingabo z'u Rwanda

Meteo Rwanda yasobanuye iby'imvura igiye kugwa mu mezi atatu ari imbere



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-08-14 08:25:26 CAT
Yasuwe: 55


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Dr-Ngirente-Edouard-yongeye-kugirwa-Minisitiri-wIntebe-wu-Rwanda.php