English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Goma:Davis D yashimishije abitabiriye iserukiramuco ‘Happy People’.

Davis D yakoreye igitaramo mu Iserukiramuco rya ‘Happy People’ rimaze iminsi ibiri ribera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

‘Happy people’ ni iserukiramuco uyu muhanzi yatumiwemo ku rutonde rw’abandi benshi bakomoka i Goma n’i Bukavu.

Ubwo yageraga i Goma ku wa Gatandatu tariki 8 Ukwakira 2022, Davis D yakiranywe urugwiro rwo ku rwego rwo hejuru aza gutarama ku Cyumweru tariki 9 Ukwakira 2022.

Nk’umuhanzi wari mukuru muri iki gitaramo ntabwo abafana bari bitabiriye iki gitaramo bigeze bamutenguha kuko bamweretse urukundo kuva ageze ku rubyiniro kugeza asoje indirimbo yari yateguye.

Mu kiganiro na Bagenzi Bernard ureberera inyungu uyu muhanzi bari banarikumwe i Goma, yavuze ko batunguwe n’uburyo abaturanyi b’u Rwanda bazi ndetse bakunda umuziki wa Davis D.

Ati “Ni ibintu bitunguranye kubona abafana baririmbana na Davis D kuva ku munota wa mbere kugeza ku wa nyuma yari ari ku rubyiniro. Bigaragaza intambwe nziza umuziki w’u Rwanda umaze gutera.”

Davis D yitabiriye iki gitaramo nyuma y’iminsi avuye ku Mugabane w’i Burayi aho yari amaze igihe azenguruka mu bihugu 15 yataramiyemo.

Iki gitaramo akoreye i Goma kije mu gihe ari mu myiteguro yo gukora icyo kumurika album ye nshya ‘Afro Killer’.

Yanditswe na Ndahimana Petrus



Izindi nkuru wasoma

Mu Rwanda Perezida Kagame yakiriye abitabiriye inteko rusange ya FIA, n’itangwa ry’ibihembo.

Iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival ryashyizweho akadomo. Uko byari byifashe i Rubavu.

Jeanette Kagame yasabye abitabiriye All Women Together kurangwa n'imbaraga kurusha gucika intege

Goma:Davis D yashimishije abitabiriye iserukiramuco ‘Happy People’.

Uganda: Iserukiramuco rya ’Nyege Nyege’ ryongeye gusubukurwa nyuma y’igihe kinini rihagaritswe



Author: Ndahimana Petrus IJAMBO Staff Published: 2022-10-10 10:08:23 CAT
Yasuwe: 289


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/GomaDavis-D-yashimishije-abitabiriye-iserukiramuco-Happy-People.php