English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Green P arataramira i Dubai

 

Bwa mbere nyuma y’amezi umunani Green P yerekeje mu Mujyi wa Dubai agiye kuhakorera igitaramo cyanahuriranye n’umunsi mukuru w’isabukuru ye y’amavuko.

Ni igitaramo kizaba ku wa Gatandatu tariki 25 Ukuboza 2021, ahazaba hamurikwa ku mugaragaro imyambaro ya sosiyete yitwa ‘Urutozi gakondo’ izaba inataha ishami ryayo mu Mujyi wa Dubai.

‘Urutozi gakondo’ ni sosiyete isanzwe ikorera mu Mujyi wa Kigali.

Mu birori byo gufungura ishami ry’iyi sosiyete riherereye mu Mujyi wa Dubai, ubuyobozi bwa ‘Urutozi gakondo’ bwahisemo gutumira Green P nk’umwe mu bahanzi bafite amazina akomeye uhatuye.

Rukundo Elie benshi bazi muri Hip Hop nyarwanda nka Green P, amaze igihe abarizwa mu Mujyi wa Dubai aho yabonye akazi muri Mata 2021.

Ni akazi Green P akora akavanga no gukora umuziki, amakuru agera ku IGIHE agahamya ko mu minsi iri imbere uyu muraperi ateganya gutangira gusohora indirimbo nshya zifite amashusho yahakoreye.

 



Izindi nkuru wasoma

Green party byayigendekeye bite ku munsi wanyuma wo kwiyamamaza ( AMAFOTO)

Green party ntikozwa iby’ifumbire mvaruganda

Gicumbi: Green party izubaka uruganda rw’ifiriti ikorwa mu bitoki nijya ku buyobozi

Muhanga; Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwaba buteganyirizwa iki na Green party

Bugesera: Abakorera ubucuruzi hanze y’isoko Green party yabijeje isoko rigari



Author: Yves Iyaremye Published: 2021-12-23 11:13:59 CAT
Yasuwe: 393


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Green-P-arataramira-i-Dubai.php