English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Green party ntikozwa iby’ifumbire mvaruganda

Mu bikorwa bye byo kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu Dr.Franka Habineza yagiriye mu turere twa Burera na Musanze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Nyakanga, yatangaje ko muri gahunda ishyaka rye rifite harimo no guhagarika  ikoreshwa ry’ifumbire mvaruganda mu buhinzi akavuga ko ariyo nkomoko y’indwara nyinshi.

 Nk’akarere kazwiho ubuhinzi bw’ibirayi ndetse n’ibindi bihingwa binyuranye akarere ka Musanze ni kamwe mu kasabwe n’ishyaka Green party gutora abakandida baryo kugira ngo gahunda yo guca ikoreshwa ry’ifumbire mvaruganda  mu buhinzi izakurweho.

Ni kenshi hahwihwiswa impamvu nyamukuru yaba itera indwara ziri kwaduka muri iyi minsi ariko kugeza ubu havugwa gitera zinyuranye icyakora Dr.Frank Habineza agashimangira ko ihatse izindi ari ibyinjira mu mubiri binyuze mu byo turya kandi byarejejwe n’ifumbire mvaruganda yuje ibinyabutabire

Yagize ati” Nubwo gukoresha ifumbire mvaruganda byongera umusaruro ariko nanone itera ibibazo bikomeye by’umubiri harimo na Kanseri, muziko aha dufite n’ibitaro bya Butaro bya kanseri ni mudutora ifumbire mvaruganda ikwiye guhagarikwa gukoreshwa ahubwo hagakoreshwa ifumbire mborera yatunganyijwe mu buryo bwiza.”

Nkuko ishyaka ribivuga ko riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije ifumbire mvaruganda nayo ishyirwa ku rutonde rurerure mu bitera kwangirika kw’ibidukikije mu buryo buziguye n’ubutaziguye haba mu kwivanga n’amazi y’ikiyaga binyuze mu isuri bikangiriza amazi n’inyamaswa ziyabamo  cyangwa ikorwa ry’imvura mu buryo busanzwe doreko ifumbire mvaruganda inyinshi zikungahaye ku  binyabutabire nka NPK (Nitrogen Phosporous na Potasium )

Mugihe ishyaka Green party ryatorwa mu matora ateganyijwe ku itariki ya 14 na 15 ku banyarwanda baba hanze y’igihugu ndetse n’ababa mu gihugu imbere ubuyobozi bwaryo buhamya ko hazashyirwaho uburyo bwiza bwo gutunganya ifumbire mborera igomba gusimbura iva mu nganda inengwa gutera uburwayi butandukanye ndetse no kwangiriza ibidukikije. Ibi Dr.Frank Habineza aheraho asaba abanyarwanda gutorana ubushishozi bagahitamo ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije.



Izindi nkuru wasoma

Green party byayigendekeye bite ku munsi wanyuma wo kwiyamamaza ( AMAFOTO)

Green party ntikozwa iby’ifumbire mvaruganda

Gicumbi: Green party izubaka uruganda rw’ifiriti ikorwa mu bitoki nijya ku buyobozi

Muhanga; Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwaba buteganyirizwa iki na Green party

Bugesera: Abakorera ubucuruzi hanze y’isoko Green party yabijeje isoko rigari



Author: Emmanuel Ndayambaje Published: 2024-07-12 15:42:24 CAT
Yasuwe: 107


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Green-party-ntikozwa-ibyifumbire-mvaruganda.php