English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Green Party yakiriwe ite mu turere twa Ngoma na Kayonza ? ( Amafoto)

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Green Party ryakomereje igikorwa cyo kwamamaza abakandida baryo ku myanya itandukanye mu turere twa Ngoma na Kayonza ku munsi wa gatatu wo kwamamaza abatuye kayonza bizezwa guhabwa Kaminuza. 

Kuri uyu wa 24 Kamena nibwo ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu ndetse n’abadepite byakomeje mu gihugu muri rusange ishyaka Green party berekeza mu turere twa Ngoma na Kayonza basabwa kuzatorana ubushoshozi kubw’imigambi myiza iri shyaka rifitiye abanyarwanda by’umwihariko Ngoma cyane  gusubirizwaho kaminuza yahahoze ya UNIK. 

Abatuye muri aka karere ka Ngoma bavuga ko mbere bari bafite kaminuza ya Kibungo UNIK nyuma ikaza guhagarikwa none kuri ubu bibagiraho ingaruka zinyuranye nkuko Karasira Jean Claude urubyiruko muri aka karere abivuga 

Yagize ati “ ntabwo ingaruka zabura Ifungwa ry’iyi kaminuza  ryadukozeho kuko ubu umunyeshuri ushaka kwiga ibitandukanye n’ubumenyingiro kuko muri aka karere hari kaminuza imwe rukumbi ya IPRC Kibungo kandi  mubyukuri iriya kaminuza yari idufatiye runini ubwo rero niba azaduha kaminuza ntakabuza njye namushyigikira” 

Perezida w’ishyaka Green party Dr.Frank Habineza yijeje abatuye akarere ka Ngoma ko kaminuza yafunzwe ya UNIK nibaramuka bamugiriye icyizere azabagarurira iyi kaminuza kandi akayigira iya Leta. 

Ati” Ntabwo Inyubako ikwiriye gupfa ubusa nimuramuka mugiriye icyizere Green Party iyi kaminuza igomba kuzahita itangira gukora kandi ikagirwa iya Leta.” 

Abaturage b’akarere ka Ngoma na Kayonza bagaragarije umukandida Dr.Frank Habineza  urugwiro rudasanzwe kuko bitabiriye ari benshi cyane ageze I Kabarondo muri kayonza bitabaza inyubako ndende ngo babashe ku mubona neza. 

Ibikorwa byo kwamamaza by’ishaya Green Party birakomereza mu karere ka KIrehe kuri uyu wa 25 kamena  nimugihe amtora ateganijwe ku itariki ya 15 Nyakanga ku banyarwanda baba mu gihugu imbere ndetse na tariki ya 14 ku banyarwanda baba mu mahanga .

Abantu baje ari benshi cyane bitabaza inyubako ndende

akanyamuneza kajyana n'icyizere ni kose kubarwanashyaka

Dr.Frank Habineza arasaba abaturage gushishoza batora neza

Abarwanashyaka ba Green party

Dr.Frank Habineza ari kumwe n'umuyobozi w'akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie

Umukandida Dr.Frank Habineza ati " Kaminuza igomba kongera gukora"

Abatuye akarere ka Kayonza biteguye gutora Green Party

Abaturage ba Kayonza barakangurirwa kuzatora ku kimenyetso cya Kagoma



Izindi nkuru wasoma

Ngoma: Amatungo 18 amaze kwandura indwara y'ubuganga.

Inkambi ya Mahama yagaragaje ubudasa mu irushanwa ryahuzaga amakipe yo mu nkambi(Amafoto)

Azam FC yasesekaye i Kigali (Amafoto)

Ikipe y'ingabo z'igihugu yerekeje muri Tanzania (Amafoto)

Abasirikare 100 ba RDF basoje amahugurwa yo kurinda abayobozi bakuru(Amafoto)



Author: Emmanuel Ndayambaje Published: 2024-06-24 13:23:06 CAT
Yasuwe: 247


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Green-Party-yakiriwe-ite-mu-turere-twa-Ngoma-na-Kayonza---Amafoto-2.php