English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Harry Kane wafatwaga nk'umutima wa Tottenham yaguzwe na Bayern

Umwongereza Harry Kane wafatwaga nk'inkingi ya mwamba mu ikipe ya Tottenham yo mu bwongereza yamaze kugurwa n'ikipe y'igihangange yo mu Budage, Bayern Munich.

Uyu mukinnyi watsindiye ikipe ya Tottenham ibitego byinshi yasinyiye ikipe ya Bayern Munich amasezerano azamugeza muri 2027 kuri uyu wa 12 Kanama 2023.

Yagaragaje amarangamutima avuga ko yagiriye ibihe byiza muri iyi Kipe, ko ari na yo yamwubakiye ibigwi mu mupira w'amaguru.

Yagize ati " Birambabaje kuba ngiye, ntibyoroshye kubona amagambo abisobanura kuko muri iyi kipe ni ho nubakiye amateka yanjye ya ruhago, mwarakoze Tottenham, mwarakoze bafana ba Tottenham."

Yakomeje agira ati " Birumvikana amarangamutima ari kuntemberamo none aha, birababaje kuba mvuye mu ikipe nari mazemo imyaka hafi 20, nayigezemo mfite imyaka 11 none mfite imyaka 30. Nagize ibihe byiza ahangaha ndetse ntazibagirwa, nzahora mbyishimira iteka."

Kane yageze i Munich kuri uyu wa 11 Kanama 2023 ngo arangizanye n'abayobozi ba Bayern, yakiriwe n'abakunzi benshi b'ikipe ya Bayern Munich.

Ikipe ya Bayern ifite ibikombe 6 bya championsleague, ni yo kipe imaze hafi imyaka 10 itwara ibikombe bya shampiyona bikinirwa mu Budage.

Harry Kane ni we mukinnyi waguzwe amafaranga menshi muri shampiyona y'Ubudage, Bundesliga kuko yaguzwe miliyoni 100 z'amayero.

Kane avuye muri Tottenham ari we mukinnyi uyitsindiye ibitego byinshi mu mateka yayo kuko mu mikino 435 yayikiniye yayitsindiye ibitego 280, ariko nta gikombe na kimwe batwaye.

 

Yavuze ko yishimiye kuba ari umukinnyi w'ikipe y'ibigwi nka Bayern, avuga ko igihe cyari kigeze ngo ajye mu ikipe izakomeza kumwibakira amateka yo gutwara ibikombe.

Ikipe ya Bayern yagowe cyane no kubona usimbura umukinnyi wayikiniraga, Robert Lewandowski, waguzwe n'ikipe ya FC Barcelona yo muri Espagne.

Harry Kane ashobora kuzaba umusimbura we mwiza kuko ni umukinnnyi uzi gutsinda ibitego.

Kane, usanzwe ari kapiteni w'Ubwongereza anafite agahigo ko ari we mwongereza umaze kuyitsindira ibitego byinshi, kuko amaze gutsinda bitego 58 mu mikino mpuzamahanga.

 

 

 

 



Izindi nkuru wasoma

Jenifer Lopez agiye gutandukana n'umugabo wa kane

Rubavu:Ubukangurambaga bwazamuye imyumvire ku burwayi bw'umwijima wafatwaga nk'amarozi

Bayern Leverkusen yanditse amateka adasanzwe muri shampiyona yo mu Budage

APR FC yaciwe miriyari imwe kugirango yegukane kizigenza wo muri Brukina Faso

Umubyeyi watanze ikirego ko umwana we yiriganijwe kujya mu irerero rya Bayern Munich arafunzwe.



Author: Muhire Desire Published: 2023-08-12 11:35:54 CAT
Yasuwe: 120


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Harry-Kane-wafatwaga-nkumutima-wa-Tottenham-yaguzwe-na-Bayern.php