English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rubavu:Ubukangurambaga bwazamuye imyumvire ku burwayi bw'umwijima wafatwaga nk'amarozi 

Inzego z'Ubuzima mu karere ka Rubavu bwemeza ko gushyira imbaraga mu bukangurambaga cyane bw'indwara y'umwijima Hepatite C byahinduye imyumvire mu baturage, aho bamwe bayifataga nk'amarozi bikabaviramo ingaruka zirimo n'impfu. Inkuru nziza ku bayanduye ni uko imiti iyivura ihari.

Ubwo abanyamakuru bibumbiye mu muryango ABASIRWA urwanya Sida n’izindi ndwara baganiraga n'umuyobozi w'ibitaro bya Gisenyi, CSP Dr Tuganeyezu Oreste yavuze ko ibimaze gukorwa ari byinshi mu kurwanya indwara y'umwijima, cyane mu guhindura imyumvire mu baturage aho mbere ngo abaturage bumvaga ko Hepatite C ivurirwa mu Kinyarwanda. 

Ubu ngo imiti yarabonetse ku wayanduye kandi itangwa ku buntu kwa muganga kugera mu kigo nderabuzima. Nyiragumuriza Winifride ni umuturage utuye mu karere ka Rubavu mu murenge wa Kanzenze, avuga ko mbere batarasobanurirwa uburwayi bw'umwijima uwabaga ayirwaye akaremba bamujyanaga mu buvuzi bwa kinyarwanda bamakuha imiti abenshi ngo bagapfirayo. 

Abisobanura agira ati "Tuzi ko urwaye umwijima bigaragara mu maso akaba umuhondo cyane, rero umuntu yabaga arwaye arembye tukajya kumuvuza mu buvuzi bwa gakondo bakamuha imiti myinshi cyane yo mu byatsi kuko twakekaga ko ari amarozi. Ntabwo yakiraga ahubwo uko duhatirije niko n'izindi nyama zo mu nda zangirikaga ugasanga bamwe barapfuye, ariko ubu byarahindutse." 

Uyu muturage avuga ko kuri ubu urwaye ajya kwa muganga bakamusuzuma basanga arwaye bakamushyira ku miti akavurwa agakira. Umwe mu Bajyanama b'Ubuzima ukorera ku kigo nderabuzima cya Kabari mu murenge wa Kanzenze avuga ko mu nshinhano bafite harimo kuzenguruka mu baturage babigisha ariko bamenya ibibazo byabo by'ubuzima bakabohereza kwa muganga ngo bamenye uko bahagaze, cyane nko ku ndwara y'umwijima Hepatite C. 

Akomeza avuga ko ‘’Nubu hari abaturage bakirwara umwijima bakibwira ko barozwe, ariko ngo bigenda bigabanuka. Gusa dukomeza gukora ubukangurambaga wamenya urugo rurimo ikibazo ukabakangurira kujya kwa muganga kwisuzumisha,basanga barwaye Hepatite cyane C bagahabwa imiti kandi bagakurikiranwa kugeza bakize, ubwo rero turacyarwana no guhindura imyumvire."     

Kwivuza ni ubuntu Dr Tuganeyezu yemeza ko mbere leta y'u Rwanda itarashyira imbaraga mu buvuzi bwa Hepatite C imiti yaguraga miliyoni zigera kuri eshatu ariko kuri ubu ni ubuntu. Nubwo ari Ubuntu ariko, byabaye urugendo rurerure kugira ngo bigerwehoi. Nko mu 2015 igiciro cyagabanutse incuro 80%.  

Nkuko tubikesha Infograndlacs.info mu nkuru bakoze muri 2015, nuko Leta y’u Rwanda yumvikanye n’uruganda rwa Gilead rukora imiti ivura indwara ya ’Hepatite C’ kugabanya igiciro cyayo kiva ku bihumbi 95 by’amadolari ya Amerika (asaga miliyoni 70 z’amafaranga y’u Rwanda). Icyo gihe umurwayi yayiguraga amadolari 1200 (agera ku bihumbi 900 by’amafaranga y’u Rwanda), ariko kuri ubu iragurwa kuri mituweli kandi ku kigo nderabuzima kiri hafi muri buri murenge ibarizwa mu gihugu. 

Ubusanzwe abarwayi ba Hepatite C bavurwaga n’inshinge baterwaga mu gihe cy’amezi 11, buri cyumweru baterwaga inshinge 48. Basabwaga kandi amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 180 buri cyumweru y’izo nshinge nk’uko bamwe mu barwayi bagiye babigarukaho. Uko ubuvuzi bugenda butera imbere, inshinge zasimbuwe n’ibinini Nkuko byemezwa n’abaganga, Hepatite C igaragara hagati y’iminsi 30 na 90, aho umuntu agira ibimenyetso nko kugira amaso y’umuhondo, kuribwa mu nda, gucika intege no kugira umuriro gake. 

Ngo nyuma y’icyumweru bya bimenyetso biragenda bikazagaruka nyuma y’imyaka myinshi hagati ya 20 na 50, aho iza ari simusiga umuntu akagira kanseri, urushwima n’izindi. Ikindi kibazo gikomeye rero nuko Hepatite C iba akarande umuntu agahora afite iyi ndwara ubuzima bwe bwose. 

Ubushakashatsi bwagaragaje ko iba akarande ku kigero kiri hagati ya 75% na 85%. Ubuyobozi bw'ibitaro bya Gisenyi mu karere ka Rubavu bwemeza ko mu myaka itatu ishize uburwayi bw'umwijima wo mu bwoko bwa Hapatite C hakozweho byinshi ndetse bigikorwa. Aho hapimwe abaturage ibihumbi 55,787 mu baturage bitabwaho n'ibitaro barenga ibihumbi 550,basangamo abanduye 2148,hashyirwa ku miti 582. 

Kuvura Hapatite C byashyizwe mu mihigo Umuyobozi w'akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Ishimwe Pacifique avuga ko mu myaka itatu ishize abaturage batari bakamenye indwara ya Hapatite C neza, aho muri 2021 bapimye batangira bita ku byanduye bagera kuri  77, muri 2022 abaturage bitaweho banduye babaye 135 bahabwaga iyo serivisi , ndetse  umwaka ushize bageze ku 198. 

Yemeza ko ibanga bakoresheje ngo serivisi igere hose harimo gushyira  mu mihigo gupima kugira ngo abaturage bamenye uko bahagaze Ubushakashatsi bwakozwe mu bihugu bya Afurika bwerekanye ko mu Rwanda abarwaye iyo ndwara mu 2015 mu bari ku kigero cya 4.1%, nkuko byanditse na Igihe.com. 

Ishami rya Loni rishinzwe ubuzima (OMS/WHO) muri 2015 ryatangaje ko hagati ya miliyoni 130-150 ku isi banduye iyo ndwara, abasaga ibihumbi 500 ikaba yarabicaga buri mwaka. Raporo ya OMS/WHO



Izindi nkuru wasoma

Kenya: Visi Perezida Gachagua yafashwen’uburwayi butunguranye kubera ubwoba bwo kweguzwa.

Umubyeyi wa Ezra Kwizera yitabye Imana nyuma y’uburwayi butunguranye.

Rubavu:Ubukangurambaga bwazamuye imyumvire ku burwayi bw'umwijima wafatwaga nk'amarozi

UPHLS yahagurukiye kurwanya akato gahabwa abafite uburwayi bwo mu mutwe

Nyanza:Umunyeshuri yafashwe n’uburwayi butunguranye ahita apfa



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-28 16:50:27 CAT
Yasuwe: 162


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/RubavuUbukangurambaga-bwazamuye-imyumvire-ku-burwayi-bwumwijima-wafatwaga-nkamarozi-.php