Ihuriro AFC ryavuzeko nta munyamuryango waryo wemerewe kujya mu bucukuzi bw'amabuye y'acaciro
Umuhuzabikorwa w'ihuriro AFC rigizwe n'imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutetsi bwa Kinshasa yavuzeko abarwanyi ba AFC ndetse n'abana batagejeje imyaka y'ubukure bari mu bice byigaruriwe n'iri huriro batagomba gukora ibikorwa by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.
Corneille Nangaa yatangaje ibi nyuma yaho mu cyumweru gishize uyu mutwe witwaje intwaro wa ARC/M23 wafashe agace ka Rubaya gakungahaye cyane ku mabuye ya Coltan.
Nangaa yagize ati"Birabujijwe cyane ku banyamuryango, abayobozi n'abanyapolitike ba AFC kimwe n'abofisiye n'abagize umutwe wa ARC kwivanga cyangwa kugira uruhare mu icukurwa ry'amabuye y'agaciro mu bice byabohowe.
Yongeyeho ko abana batujuje imyaka y'ubukure batagomba kwinjira mu bikorwa by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu bice byabohowe.
Nangaa yavuzeko ibyo bikorwa bihariwe ba rwiyemeza mirimo bubahiriza amategeko n'amabawiriza bahabwa n'igihugu ko aribo bemerewe gukomeza ibikorwa by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro muri ibi bice byabohowe na AFC.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show