English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uganda:Abaturage bananiwe kwivana mu bukene bagiye kujya bashikirizwa Polisi

Minisitiri w'intebe wa Uganda Robinah Nabbanja, yatangaje ko ntacyo Leta itakoze kugirango ubukene bucike muri icyo gihugu ,bityo abaturage basigaye mu bukene bagomba gushikirizwa polisi bagatanga ibisobanuro.

Ibi yabivuze mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Masaka tariki ya 30 Kamena rwari rugamije  kureba niba abaturage bahawe amabati barayakoresheje icyo yateganirijwe.

Robinah yabanje kunenga abayobozi batanze amabati 8  kandi Leta yari yarageneye buri muturage amabati 26.

Robinah yanavuze ko nubwo abayobozi bo mu nzego zibanze bakora nabi hari abaturage baba badashaka kwikura mu bukene uhubwo bagahora bahanze amaso Leta.

Kubera iyo mpamvu Robinah  yavuze ko abaturage badashaka kwikura mu bukene Leta izakoresha imbaraga mu kubakura muri ubwo bukene.

Ati"Guverinoma ntacyo itakoze ariko abaturage banze kuva mu bukene.Niba badashaka kuva mu bukene ku neza tuzabakuramo ku mbaraga.Tuzabajyana kuri polisi musobanure impamvu mudakira kandi abavandimwe banyu bakize."

Bamwe mu banya-Uganda bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuzeko amabagambo ya Robinah Nabbanja arimo agashinyaguro kuko atazi neza ukuntu abakene banyura mu nzira y'umusaraba ishaririye.



Izindi nkuru wasoma

Abahanzi nka Riderman,Platin P, Bull Dog n'abandi benshi bagiye gutaramira ku Kivu

Riderman,BullDog,Platini na Danny Nanone bagiye gutaramira muri KIVU BEACH FESTIVAL RUBAVU NZIZA

Iburengerazuba:Abafite ibyabo byangijwe n'ibikowa bya WASAC bagiye guhabwa ingurane

U Rwanda rwohereje izindi ngabo na Polisi muri Mozambique

Abapolisi ba DRC bari barahungiye muri Uganda basubijwe iwabo



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-02 15:41:53 CAT
Yasuwe: 80


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/UgandaAbaturage-bananiwe-kwivana-mu-bukene-bagiye-kujya-bashikirizwa-Polisi.php