English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Imirwano hagati ya M23 na FARDC yahinduye isura

Imirwano yongeye gufata indi ntera hagati y'inyeshyamba z'umutwe wa M23 ndetse n'ihuriro rigari ry'ingabo za Leta rigizwe na FDRL, ingabo z'u Burundi, abacanshuro, Wazalendo iyo mitwe yose ishigikiwe n'ingabo za Leta FARDC.

Amakuru avuga ko imirwano yongeye kubura mu gitongo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Gicurasi, iyi mirwano ikaba yumvikanye cyane mu nkengero z'umujyi wa Sake.

Ikinyamakuru Actuailite cyatangaje ko FRDC ariyo yabanjye kugaba ibitero mu bice bigenzurwa na M23 byaturutse mu gace ka Mugunga gaherereye mu mujyi wa Goma.

Amakuru akomeza avuga ko muri ibyo bitero hakoreshejwe intwaro za Muzinga zirimo imbunda ziremereye.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga  ko ihuriro rifatanya n'ingabo za DRC zatangiye guhunga zerekeza mu bindi bice bitagenzurwa na M23.

Umwe mu baturage batuye muri ako gace waganiriye n'itangazamakuru yavuze ati "Guhera saa kumi n'imwe n'igice zigitindo ingabo za FARDC i Mugunga zatangiye kurasa kuri Antene eshatu za Kiluli hafi y'umujyi wa Sake ,kugeza ubu ibisasu by'inyehyamba byaturutse muri Maleje biri kugwa i Sake."

Iyi mirwano ibaye mu gihe ku munsi w'ejo hashize Leta ya Kinshasa  yagaragaje Abagize Guverinoma Nshya mu byo bagiye guhangana nabyo icyambere akaba ari intamabara ikomeje gufata indi ntera mu Kivu ya Ruguru.

 



Izindi nkuru wasoma

Uko Gahunda ya RDF na FARDC ipanze mu gusenya FDLR

M23 yasakiranye na FARDC yigarurira uduce dutatu muri Masisi

APR FC yahinduye umuvuno ku bashaka kureba umukino wayo wo kwishyura

Imirwano yongeye kubura muri DRC mu gihe ibiganiro bigamije amahoro byakomeje muri Angola

FARDC na M23 bongeye kwesurana



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-05-30 07:32:24 CAT
Yasuwe: 191


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Imirwano-hagati-ya-M23-na-FARDC-yahinduye-isura.php