Imirwano hagati ya M23 na FARDC yahinduye isura
Imirwano yongeye gufata indi ntera hagati y'inyeshyamba z'umutwe wa M23 ndetse n'ihuriro rigari ry'ingabo za Leta rigizwe na FDRL, ingabo z'u Burundi, abacanshuro, Wazalendo iyo mitwe yose ishigikiwe n'ingabo za Leta FARDC.
Amakuru avuga ko imirwano yongeye kubura mu gitongo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Gicurasi, iyi mirwano ikaba yumvikanye cyane mu nkengero z'umujyi wa Sake.
Ikinyamakuru Actuailite cyatangaje ko FRDC ariyo yabanjye kugaba ibitero mu bice bigenzurwa na M23 byaturutse mu gace ka Mugunga gaherereye mu mujyi wa Goma.
Amakuru akomeza avuga ko muri ibyo bitero hakoreshejwe intwaro za Muzinga zirimo imbunda ziremereye.
Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko ihuriro rifatanya n'ingabo za DRC zatangiye guhunga zerekeza mu bindi bice bitagenzurwa na M23.
Umwe mu baturage batuye muri ako gace waganiriye n'itangazamakuru yavuze ati "Guhera saa kumi n'imwe n'igice zigitindo ingabo za FARDC i Mugunga zatangiye kurasa kuri Antene eshatu za Kiluli hafi y'umujyi wa Sake ,kugeza ubu ibisasu by'inyehyamba byaturutse muri Maleje biri kugwa i Sake."
Iyi mirwano ibaye mu gihe ku munsi w'ejo hashize Leta ya Kinshasa yagaragaje Abagize Guverinoma Nshya mu byo bagiye guhangana nabyo icyambere akaba ari intamabara ikomeje gufata indi ntera mu Kivu ya Ruguru.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show