English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Israel yivuganye komanda ukomeye w'umutwe wa Hezbollah

Israel ivuga ko yishe komanda wo ku rwego rwo hejuru wa Hezbollah, nyuma yo kugaba igitero cyo mu kirere mu gace k'Amajyepfo ko mu nkengero y'umurwa mukuru Beirut wa Liban.

Igisirikare cya Israel kivuga ko Fuad Shukr yari agambiriwe mu gitero cyo "kwica hashingiwe ku makuru y'ubutasi bwa Israel".

Hezbollah ntiremeza urupfu rwe ariko ivuga ko Shukr yari ari mu nyubako ubwo icyo gitera cyagabwaga.

Abategetsi ba Israel bavuga ko Shukr ari we wateguye igitero cya rokete cyo ku wa gatandatu mu gace kigaruriwe na Israel ka Golan Heights cyiciwemo abantu 12, biganjemo abana. Hezbollah yahakanye ivuga ko nta ruhare yagize muri icyo gitero.

Mu itangazo yasohoye kuri uyu wa gatatu, Hezbollah yavuze ko ibyasenyutse bikirimo gukurwa aho kuri iyo nyubako i Dahiyeh  indiri y'uwo mutwe witwaje intwaro uvuga ko ugitegereje kumenya "uko byagenze" kuri we.

Mbere yaho ku wa kabiri, abategetsi babiri batatangajwe amazina bo muri Israel babwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko nubwo Israel ishaka kubabaza Hezbollah, idashaka gushora Liban mu ntambara yeruye.

Igisirikare cya Israel (IDF) nyuma cyavuze ko nta yandi mabwiriza mashya azabaho ku Banya-Israel ajyanye no kureba aho bikinga, byumvikanisha ko IDF itateganyaga ko Hezbollah yahita yihorera ako kanya cyangwa ikagaba igitero gikomeye.

Impande zombi zizi ikiguzi cy'intambara yeruye, ishobora gutuma Iran yinjira mu ntambara mu gushyigikira umutwe wa Hezbollah ikoresha wo muri Liban.

Hezbollah  ishyigikiye Hamas yafunguye urugamba ruto rwa kabiri mu majyaruguru ya Israel, ndetse kuva icyo gihe impande zombi, Israel na Hezbollah, zakomeje guhangana.



Izindi nkuru wasoma

Nagombaga gukora ibikomeye kugira ngo nitwe ukomeye - Umunyezamu Ntwari Fiacre.

Abarenga ibihumbi 40 bamaze gusiga agatwe mu ntambara ya Israel na Hamas

Ingabo za Ukraine zafashe umujyi ukomeye w'u Burusiya

Abana b'impinja b'impanga bicanywe na nyina mu gitero cya Israel muri Gaza

Israel Mbonyi yakiriwe bidasanzwe ageze muri Kenya



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-31 09:14:57 CAT
Yasuwe: 77


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Israel-yivuganye-komanda-ukomeye-wumutwe-wa-Hezbollah.php