English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kamonyi:Umugabo w’imyaka 56 yapfiriye ku mupfumu

Umugabo wo mu Karere ka Kamonyi witwa Singirankabo Xavier w’imyaka 56 y’amavuko  biravugwako yapfiriye ku muganga gakondo(umupfumu) ubwo yari yagiye kwivuza.

Bamwe mu baturage batuye mu mudugudu wa Gitega, Akagali ka Kivumu Umurenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi aho uwo mugabo yapfiriye batangaje ko uwo mugabo yaje aje kwivuza kuri uwo muvuzi gakondo w’umukecuru yahagera agahita apfa.

Abo baturage bakomeza bavuga ko mbere yuko  aza kwivuza yabanje kujya mu kabare maze afata fanta nyuma yaho nibwo bagarutse bavugako yamaze gupfa.

Umwe mu baturage utashatse ko amazina ye atangazwa yavuzeko uwo mugabo yapfuye nta saha iramara ageze kuri uwo mukecuru.

Abo mu muryango we bamaze kumva ayo makuru bahise baza gutabara.

Mukantaganda Rachel,Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivumu yatangajeko uwo mugabo yagiye kuri uwo mukecuru ahetswe kuri moto yahagera agahita aharembera birangira apfuye.

Ati” kuba yari yagiye kwivuza ku mupfumu byo ntabyo nzi gusa icyigaragara nuko abo mu muryango we bari bazi aho yagiye kuko bakimara kumva ko yapfuye bahise baza kuri uwo mukecuru.”

Gitifu Mukantaganda yavuzeko abo mu muryango wa Singirankabo  bahise bamujyana bajya ku mushingura.

Nubwo umuyobozi atemejeko uwo mugabo yapfiriye ku mupfumu,abaturage bo bavugako uwo mukecuru atunzwe no gukora ubuvuzi gakondo ko ari nabyo bimutunze kuko nta kandi kazi agira kuva kera.



Izindi nkuru wasoma

DRC yahagaritse ibikorwa byose bitari ibya siporo kuri sitade nyuma y'igitaramo cyapfiriyemo abantu

Rutsiro:Umugore w'imyaka 32 yapfiriye mu rugo ari kubyara

Ngenzabuhoro Ferederic wigeze kuba Visi Perezida w'u Burundi yapfiriye mu Rwanda

Kamonyi:Umugabo w’imyaka 56 yapfiriye ku mupfumu

Rubavu:Abagizi ba nabi bishe umubyeyi w’imyaka 34



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-03-25 14:01:12 CAT
Yasuwe: 66


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/KamonyiUmugabo-wimyaka-56-yapfiriye-ku-mupfumu.php