English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kamonyi:Umusore ukekwaho gusambanya umwana muto yaburiwe irengero

Umusore w'imyaka 21 wo mu Karere ka Kamonyi akurikiranyweho gusambanya umwana w'myaka 15 ubwo uwo mwana yari agiye kuvoma.

Amakuru avuga ko uyu musore yitwa Mbarushakugena Jean Pierre akaba ariwe ukekwaho iki cyaha cyo gusambanya umwana.

Ibyo byabereye mu Mudugudu wa Remera Akagali ka Gitare Umurenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi.

Amakuru akomeza avuga ko uyu musore yasanze uyu mwana ku iriba aho yari yagiye kuvoma ashaka kumusambanya batangira kugundagurana kugeza igihe uwo musore yarushirije uwo mwana imbaraga amaciraho imyenda y'imbere aramusambanya.

Abatanze amakuru bavuze ko abatabaye basanze uyu mwana yafashwe ku ngufu mu gihe uwamuhohoteye yari yamaze gucika.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musambira yemeje aya amakuru avuga ko uwo mwama yafashwe ku ngufu maze bahageze bahita bihutira ku mujyana mu bitaro kugirango apimwe.

Ati" Amakuru yatugezeho, umwana yahise ajyanwa kwa muganga gusa inama tugira ababyeyi ni uko bahita bajya gutanga ikirego kuri RIB.

Kugeza ubu uwakoze icyo cyaha aracyashakishwa n'inzego zibishinzwe.



Izindi nkuru wasoma

Nyamashek: Yaguwe gitumo ari gusambanya inka.

AFCON2025Q:Nubwo nta kizere batanze Umutoza na Kapiteni bateguje ikizaba kuri Nigeria

DRC:Ubwato bwarohamye abarenga 100 baburirwa irengero

Umuyobozi w'ibitaro arakekwaho kwica umwana

Devis Manzi ukekwaho kuriganya Abanyarwanda asaga miliyoni 10$ agiye kuburanishwa



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-04 07:15:22 CAT
Yasuwe: 149


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/KamonyiUmusore-ukekwaho-gusambanya-umwana-muto-yaburiwe-irengero.php