English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Karongi: MINALOC yatanze umucyo ku iyegura ry’abayobozi b’Akarere bavugwaho serivisi mbi.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukase Valentine, Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Niragire Théophile ndetse na Perezida w’Inama Njyanama y’aka Karere, Dusingize Donatha beguye ku nshingano zabo.

Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi idasanzwe yateranye kuri uyu wa Gatanu yemeje ubwegure bwabo.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Patrice Mugenzi yatangarije Radio Rwanda ko aba bayobozi beguye ku mpamvu zabo bwite.

Yagize ati “Abo bayobozi uko ari batatu beguye ku bwende bwabo nk’uko babyanditse kandi nta n’igitangaza kirimo kuko si ubwa mbere, si n’ubwa nyuma kuba abayobozi bumva ko batagishoboye gushyira mu bikorwa inshingano batorewe cyangwa se bahawe. Iyo wumva ko utabishoboye ni byiza kwegura.”

Minisitiri Dr Mugenzi yavuze ko nta byacitse yabaye muri Karongi, ahubwo icyabaye ari uko abo bayobozi beguye bifuje ko serivisi zihabwa abaturage zikomeza ariko bo bakaba babonye ko batashoboye gushyira mu bikorwa inshingano bari baratorewe.

Ati “Ubundi umuturage wo mu Karere ka Karongi agomba kumva ko ntabwo byacitse, guhinduka kw’abayobozi ni ibisanzwe kandi ntibumve ko bari bonyine, bari hamwe n’ubuyobozi bukuru bw’Igihugu ku buryo nyuma yo kwegura Minisiteri iri gutekereza uburyo haboneka abandi babasimbura, serivisi zigakomeza ku muturage.’’

Minisitiri Dr Mugenzi yijeje abaturage b’i Karongi kubona abayobozi bashya mu bihe bya vuba.

Ati “Ku buryo bishobotse ku wa Mbere, baba babonye nibura abayobozi bashya baziba icyuho cy’aba bayobozi beguye uyu munsi.”

Yavuze ko kuri ubu, Akarere ka Karongi gafite abandi bayobozi bakiri mu nshingano barimo Visi Perezida w’Inama Njyanama, Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere n’abandi bakozi basanzwe.



Izindi nkuru wasoma

Ukuri ku bakozi b’akarere ka Rutsiro batawe muri yombi bakekwaho gukoresha nabi umutungo wa Leta.

USA: Umuhanzikazi Nicki Minaj ukekwaho gukubita yasabiwe gutabwa muri yombi.

Uherutse kwiba inka akayihisha iwe mu rugo yatawe muri yombi.

Abacuruzi bemera ko ubucuruzi bwagize uruhare rwa 19% mu rwego rwa serivisi.

Uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi yandikiwe urwandiko rumutera ubwoba, 2 batawe muri yombi.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-16 09:07:36 CAT
Yasuwe: 59


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Karongi-MINALOC-yatanze-umucyo-ku-iyegura-ryabayobozi-bAkarere-bavugwaho-serivisi-mbi.php