English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kenya yatanze umuburo ku rubyiruko rwateguye gukora amateka kuri uyu wa kabiri

Umukuru w’agateganyo w’igipolisi cya Kenya yaburiye abantu bose bateganya kwigaragambya none ku wa kabiri kwirinda kugera ahantu harindwa kuko bishobora gukomera kurusha ikindi gihe cyose cyabanje.

Douglas Kanja yavuze ibi mu itangazo mu gihe abigaragambya batangaje imyigaragambyo idasanzwe bagomba gukorera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Nairobi.

Abigaragambya, bakoresha imbuga nkoranyambaga mu guhuza imigambi yabo, bavuga ko uyu wa kabiri ari umunsi wo guhurira ku kibuga cy’indege ari benshi.

Mu itangazo, kompanyi y’indege ya Kenya Airways yasabye abagenzi bafatira indege kuri Jomo Kenyatta International Airport (JKIA) kuri uyu wa kabiri kugera ku kibuga muri 'check-in' mbere ho amasaha ane(4), kubera ko amayira yerekeza ku kibuga cy’indege ashobora kuba ikibazo uyu munsi.

Hashize ukwezi Kenya yibasiwe n’imyigaragambyo y’urubyiruko ruzwi nk’aba Gen-Z bamagana ubutegetsi bwa Perezida William Ruto bavuga ko bwamunzwe na ruswa, gusahura, no kudakora ibyo bwasezeranyije.

Iyi myigaragambyo yatangiye bamagana umushinga w’itegeko wari ufite ingingo zo kuzamura imisoro, Perezida Ruto yaje kuwureka, ariko ubu abigaragambya baramusaba kwegura.

Hamaze gupfa abantu babarirwa muri za mirongo biganjemo urubyiruko, abapolisi bashinjwa kurasa amasasu nyayo bakica abigaragambya.

Iyi myigaragambyo iri muri Kenya iteye inkeke abategetsi muri Uganda aho bisa n’aho urubiruko rwaho rushaka kwigana ibyo muri Kenya.

Ibinyamakuru byo muri Uganda bivuga ko mu murwa mukuru Kampala umutekano wakajijwe cyane none ku kabiri nyuma y’uko hari abahamagaje imyigaragambyo ku nteko ishinga amategeko ya Uganda uyu munsi.



Izindi nkuru wasoma

Menya byinshi kuri Minisitiri mushya w’Uburezi.

Nagombaga gukora ibikomeye kugira ngo nitwe ukomeye - Umunyezamu Ntwari Fiacre.

AFCON2025Q:Nubwo nta kizere batanze Umutoza na Kapiteni bateguje ikizaba kuri Nigeria

BNR yagabanuye urwukungo rwayo rugera kuri 6.5%

Perezida Kagame yibukije abayobozi bashya gukorana kugirango buzuze neza inshingano



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-07-23 08:48:33 CAT
Yasuwe: 69


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kenya-yatanze-umuburo-ku-rubyiruko-rwateguye-gukora-amateka-kuri-uyu-wa-kabiri.php