English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

 

Kuba umwana ashobora guhinduza igitsina yavukanye bitumye Elon Musk afata umwanzuro utoroshye

Umunyemari Elon Musk yatangaje ko agiye gukura ibigo bye muri Leta ya California birimo SpaceX ndetse na X yahoze ari Twitter, kubera itegeko rishya bashyizeho ribuza abarimu kumenyesha ababyeyi ko abana babo biyumva bitandukanye n’uko bavutse ku bijyanye n’igitsina.

Ni itegeko ryashyizweho umukono na guverineri w’intara ya California, Gavin Newsom, ku wa 15 Nyakanga 2024.

Musk yagize ati “ Ndimura icyicaro cya SpaceX kiri muri California mbyimurire muri texas kubera ko itegeko rishya bashyizeho ryo kubuza abarimu kubanza kubaza ababyeyi mu gihe abana babo bahinduye uko biyumva mu bijyanye n’igitsina ribangamira umuryango ndetse n’ibikorwa by’ubucuruzi.”

Yakomeje avuga ko yabwiye Newsom ko iri tegeko rishya yashyizeho rizatuma abantu batuye muri California bahimuka kugira ngo barinde imiryango yabo.

Amerika ni hamwe mu ho abana bahabwa uburenganzira bwo kuba bakwihitiramo igitsina runaka bumva bishimiye gitandukanye n’icyo bavukanye ndetse bikandikwa mu nyandiko z’irangamimerere, ku mashuri n’ahandi.

Icyakora hari Leta zimwe zifite amategeko atabyemera mu gihe ababyeyi batabanje kubitangaho uburenganzira. Kuri ubu muri California, umwana ku ishuri ashobora kwiyita umuhungu kandi yaravutse ari umukobwa, akabyemererwa bitabaye ngombwa ko umubyeyi we abazwa.



Izindi nkuru wasoma

Musonera Germain wari ugiye kuba umudepite yafunzwe

Umuyobozi w'ibitaro arakekwaho kwica umwana

Ubusuwisi bwashizeho ibihembo biryoshye ku muntu washobora gukura ibisasu mu biyaga

Gen Muhoozi aratabariza Umudepite uri muri gereza wazize kuba amushigikiye

Niba ushaka kumva ko aremereye agomba kubanza wuzuza ishingano-Perezida Kagame



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-17 00:23:33 CAT
Yasuwe: 92


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kuba-umwana-ashobora-guhinduza-igitsina-yavukanye-bitumye-Elon-Musk-afata-umwanzuro-utoroshye.php