English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

M23 yatangajeko urukundo hagati yabo n’abaturage ruri kurushaho kwiyongera

 

Umuvugizi w’umutwe w’inyeshyamba za M23 Lawrence Kanyuka yatangaje ko  Ku cyumweru, tariki ya 10 Werurwe 2024, mu gace ka NYAMIRAZO na KASHEBERE i Mushaki, ndetse no muri Shasha, mu gace ka NYAMIRAZO na KASHEBERE bagiranye ibihe byiza nabaturage batuye muri ibyo bice.

 Abinyujije kurubiga rwa X Lawrence Kanyuka yavuze ati “Urukundo rudahwema gukunda igihugu byerekanwe n'ingabo zacu rwatumye abasivili barushaho gushyigikira ingendo zacu. Ubu busabane hagati yingabo nabaturage bushimangira ubumwe bwacu kandi bugaragaza icyizere kigenda cyiyongera kubyo duhuriyeho.”

 

 Yakomeje avuga ati”Turashimira byimazeyo ingabo zacu, zikora ubudacogora mu kurinda abaturage b'abasivili. Ubwitange bwabo mu kubungabunga amahoro n'umutekano birashimishije,Hamwe na hamwe, hamwe ningabo zacu, turimo kubaka ejo hazaza aho igihugu cyateye imbere, aho buri muturage ashobora gutura mu bwisanzure n'umutekano.”

 

Ibi yabitangaje mu gihe uyu mutwe ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye byari bisigaye muri Teritwari ya Rutchuru nyuma yuko yigaruriye umujyi wa Kanyabayonga,ibyo byatumye abayobozi b’igisirikare muri Kivu ya Ruguru bashirwaho igitutu kuberako M23 ikomeje kubarusha imbaraga mu buryo bugaragara.



Izindi nkuru wasoma

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Rwatubye Abdule yabonye indi kipe.

Iburengerazuba:Abafite ibyabo byangijwe n'ibikowa bya WASAC bagiye guhabwa ingurane

M23 yasakiranye na FARDC yigarurira uduce dutatu muri Masisi

USA yohereje amato rutura n'indege by'intambara mu burasirazuba bwo hagati mu gihe Iran ishaka kwiho

DRC:M23 yigaruriye agace k'uburobyi ka Nyakakoma



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-03-13 08:56:55 CAT
Yasuwe: 174


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/M23-yatangajeko-urukundo-hagati-yabo-nabaturage-ruri-kurushaho-kwiyongera.php