English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

MONUSCO yatangiye kwigisha FARDC tekinike zose zo kurwanisha indege z'intambara

Ingabo z'umuryango w'abibumbye zo muri Guatemala na Bangaladesh zatangiye gutanga imyitozo ku basirikare 400 ba FARDC bari i Bunia(Ituri) kugirango bajye babasha kugera ahantu bigoye kugera mu gihe cy'urugamba.

Aya mahugurwa y'ibyumweru bitatu yatangiye ku wa Gatatu tariki ya 12 Kamena akaba agomba kumara ibyumweru bitatu aho abasirikare bazajya bahurwa uburyo bwo kurwanisha kajugujugu ibyo byose bikaba bigamije kongerera ubushobozi FARDC kugirango ikomeze guhangana n'imitwe yitwaza intwaro.

Icyiciro cya mbere cy'ayo mahugurwa cyireba abasirikare 100 bahawe imyitozo yo kohorezwa mu turere tw'imirwano hakoreshejwe kajugujugu basimburana bahagarara kuri kajugujugu hanyuma bakamanuka ku butaka,bafite intwaro mu ntoki bakoresheje imigozi.

Ibi birimo gukorwa mu rwego rwo kwitegura ibikorwa bya gisirikare bihuriweho bya FARDC na MONUSCO byo kugarura amahoro arambye muri Ituri imaze imyaka isaga 20 ihura n'amahano y'intambara, ndetse no kugera mu duce dutandukanye dukorerwamo n'imitwe yitwaje intwaro.

 



Izindi nkuru wasoma

Uko Gahunda ya RDF na FARDC ipanze mu gusenya FDLR

M23 yasakiranye na FARDC yigarurira uduce dutatu muri Masisi

Nigera:Perezida Bola Tinubu yaguriwe indege nshya Abaturage bibarya ahantu

FARDC na M23 bongeye kwesurana

Indege y'ubutasi ya Uganda yarasiwe muri Congo



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-14 01:59:13 CAT
Yasuwe: 175


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/MONUSCO-yatangiye-kwigisha-FARDC-tekinike-zose-zo-kurwanisha-indege.php