English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Me Gatera Gashabana wunganiraga Karasira nawe yivanye mu rubanza ahita anasohoka mu rukiko

Karasira, umuhanzi akaba n'uwahoze ari umwalimu wa Kaminuza y’u Rwanda, yaje mu rukiko i Nyanza mu Majyepfo yikoreye igikapu kirimo ibifurumba by’impapuro n’ibitabo bishoboka ko ari ibigize dosiye ye afite n’akajerekani k’amazi ye yo kunywa.

Karasira ashinjwa ibyaha bitandatu birimo guhakana jenoside, guteza imvururu muri rubanda, no kuterekana inkomoko y’umutungo we. Ibi byaha byose arabihakana.

Muri Mata 2023 ni bwo uru rubanza rwatangiye kuburanishwa mu mizi n’Urukiko Rukuru urugereko ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka ruri mu Karere ka Nyanza, ubu rugeze aho agomba kwiregura nyuma y’uko Ubushinjacyaha bwo bwarangije kumurega no gutanga ibimenyetso bimushinja.

Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira kuri uyu wa gatatu ubwo urubanza rwasubukurwaga yahise  yivana muri uru rubanza ku mpamvu zitatangajwe n’Urukiko.

Mbere y’uko urubanza rutangira Gatera Gashabana, wari uri mu rukiko, yandikiye urukiko ibaruwa ko yivanye muri uru rubanza yari yaratangiranye narwo.

Amaze kwandika iyo baruwa no kuyishyira muri ‘system’ y’urukiko Gashabana yahise asohoka aragenda.

Nyuma, urukiko rwatangaje ko Gatera Gashabana yikuye mu rubanza, gusa ntirwatangaje impamvu, umucamanza ahita abaza Karasira niba yiteguye kuburana atunganiwe cyangwa niba akeneye umwunganizi.

Karasira yabwiye Urukiko ko rwamufasha gushaka umwunganizi kuko muri gereza nta bwinyagamburiro mfite.

Yagie ati: “Umutungo wanjye wose warafatiriwe ku buryo njyewe byahita bingora mumfashe kugira ngo urutonde rw’abavoka nabona nakoroherezwa kugira ngo nshobore kuvugana nabo.”

Urukiko rwemeye kumworohereza, urubanza ruhita rurasubikwa rukazasubukurwa tariki 03 Nzeri 2024.

Mbere mu rubanza, Karasira yahoranye abunganizi babiri, Gashabana na Evode Kayitana ariko Kayitana nawe yaje kwivana muri uru rubanza, Karasira we yavuze ko yamwirukanye kuko ngo yashakaga umunyamategeko “ukiri muto kandi uzi ibintu by’ikoranabuhanga”.

Karasira w'imyaka 46 yafunzwe mu 2021 ashinjwa ibyaha birimo "guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe abatutsi".



Izindi nkuru wasoma

DRC:Umusirikare yarashe umuyobozi we amasasu 17 ahita ajya kwirega

Nyamasheke:Impanuka y'imodoka yahitanye umuntu umwe abandi 27 barakomereka

Nyamasheke:Umusore w'imyaka 21 yangonzwe n'imodoka ahita apfa

Uganda:Umubare w'abahitanywe n'inkangu ukomeje gutumbagira

Abantu 61 bahitanywe n'impanuka y'indege muri Brezili



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-05-08 06:10:55 CAT
Yasuwe: 171


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Me-Gatera-Gashabana-wunganiraga-Karasira-nawe-yivanye-mu-rubanza-ahita-anasohoka-mu-rukiko.php