Muhanga:Abatekamutwe bibye umucuruzi ibintu bifite agaciro ka miriyoni eshatu
Abagabo babiri batarafatwa kugeza ubu babeshe umucuruzi ko baturutse muri Croix Rouge y'u Rwanda abaha amata afite agaciro kangana na miriyoni 3 Frw barangije baburirwa irengero kugeza na n'ubu.
Amakuru avugako abo bagabo babiri bashukaga umucuruzi ko bahawe isoko na Leta ryo kugemurira ibigo Nderabuzima byo mu Karere ka Muhanga amata y'abana yagenewe kurwanya imirire n'igwingira,nyuma yo guhabwa ayo mata ntabwo bongeye kuboneka ukundi.
Amakuru avugako abo bagabo babanje gukora icyo bita 'Bon de Commande' y'amata yose bakeneye kugemurira ibyo Bigo Nderabuzima bayiha uyu mucuruzi utashatse ko imyirondoro ye ijya mu itangazamakuru,nawe abaha amata, amwe bayajyana mu Kigo Nderabuzima cya Gitarama asigaye bayasigira bamwe mu bakozi b'iki kigo bababwirako bazaza kuyafata bukeye bwaho bakayashyikiriza ibindi bigo bisigaye.
Umuyobozi w'ikigo Nderabuzaima cya Gitarama Mukandayisenga Donatha yabwiye UMUSEKE ko bakimara kubona inyandiko ibemerera kujyana amata mu Bigo Nderabuzima batigeze bazuyaza kuyakira ndetse banabafasha kubabikira ayo bavugagako bagiye kugemurira ibindi bitaro byo muri ako Karere.
Ati"Umushoferi bohereje yaraje atubwirako tugomba gukuraho ayacu ayandi bakazaza kuyafata bukeye bwaho."
Mukandayisenga akomeza avugako bukeye uwo mushoferi yaje gupakira ayo mata maze aregenda.
Mukandayisenga avuga kandi ko abo yita abatekamutwe babwiyeko batahita bayaha abana ko ahubwo ko babanza gutegereza amabwiriza bazabaha.
Yavuzeko abo batekamutwe bari bafite inyandiko zibemerera kugemurira ibigo ayo mata ndetse iza mbere bari bazibahaye uyu mucuruzi bakeka ko ari abafatanyabikorwa ba Leta basanzwe batanga amata mu Bigo Nderabuzima bigengwa na Leta.
Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu Karere ka Muhanga Mugabo Gilbert yemeyeko aya makuru y'abatekamutwe bayamenye bakagira inama uwo mucuruzi gutanga ikirego kuri RIB kugirango abo bagabo bakurikiranwe.
Ati"turihanganisha uyu mucuruzi wibwe ariko tugasaba na bagenzi be kujya babanza gushishoza mbere yuko baha abantu batazi ibicuruzwa bifite agaciro kangana gutyo
Mugabo Gilbert akomeza avugako uyu mucuruzi atakagombye kuba yarahaye abo bagabo amata kandi bataragiranye amasezerano.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show